Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC arahamya ko atigeze akubita umuhanzi Christopher nk’uko byatangajwe ku mbuga za interineti ndetse no ku maradiyo amwe ya hano mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013 mu cyumba (Salle) cya Christian Life Assembly (CLA) hazaba igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya “Praise and Worship Explosion” gitegurwa na Rehoboth Ministries buri mwaka.
Ku wa kane tariki 15/08/2013, Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse, umunsi mukuru wo kwizihiza iyi sabukuru ukaba uzabanzirizwa na Misa ya saa tanu kuri Katederali Saint Michel i Kigali.
Niyibikora Safi, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bakaba nabo bari bari mu bahanzi bahataniraga kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, yatangaje ko yishimiye insinzi ya mugenzi wabo bari bahanganye muri aya marushanwa Riderman, anasaba bagenzi be nabo kuyishimira.
Nyuma y’uko umuhanzi Riderman yegukanye insinzi ya PGGSS 3, byatangiye kuvugwa ko yaba yaribiwe igikombe ngo kubera abafana bagaragaje ko bamwishimiye cyane mu muhango wo gutangaza umuhanzi wegukana insinzi kuwa gatandatu tariki 10/08/2013.
Umuhanzi Jules Sentore, umwuzukuru wa nyakwigendera Sentore Athanase wameyakanye mu ndirimbo nka "Udatsikira" aratangaza ko agiye gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere kizaba mu Kwakira 2013.
Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman niwe wegukanye insinzi ya PGGSS 3 nk’uko imbaga nini y’abakunzi ba muzika yari ibitegereje.
Umunyamakuru Aboubakar Adam uzwi ku izina rya Dj Adams kuva kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013 ntakiri kubarizwa kuri City Radio Inshuti ya bose. Dj Adams yari amaze iminsi atangaza amakuru aca amarenga ariko aterura, ibi akaba yarabinyuzaga kuri facebook.
Princess Priscillah, umwe mubahanzikazi bazwiho kugorora mu muhogo ababumva bakizihirwa, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wa tariki 06/08/2013, kubera gukomeza amashuri ye ya Kaminuza.
Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy akaba ari n’umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB (Kigali Boys) yadutangarije ko ibijyanye no gushinga irindi tsinda bakibyigaho bityo bikaba bishobora kuba cyangwa ntibibe.
Umuririmbyikazi Knowless na Producer Clement batunguye abaturage bo mu karere ka Musanze ubwo bitabiraga ibirori bya REMO Awards maze Knowless akaririmba “live” naho Producer Clement ariwe umucurangira Piano.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko ashyigikiye ko ubumenyi ndetse n’impano urubyiruko rwo mu Rwanda rufite bigomba kubyazwa umusaruro kandi bikagirira akamaro ubifite akabona amafaranga, agatera imbere.
Ibirori byo gutanga ibihembo bizwi ku izina rya “REMO Awards” (Rwandan Entertainers and Musicians Organisation Awards) byagaragayemo ibintu bitandukanye bidasanzwe haba mu bahawe ibihembo ndetse no mu bitabiriye ibyo birori.
Rwarutabura wagaragaye cyane nk’umufana ukomeye wa Senderi International Hit mu bitaramo bitandukanye bya Primus Guma Guma Super Star ngo yaba yarashimishijwe cyane n’uko uyu muhanzi yavuye muri aya marushanwa asezerewe.
Umuhanzi Simon Kabera agiye kumurika amashusho ya alubumu ye ya mbere yise “Munsi yawo” ku cyumweru tariki 18/08/2013.
Korali Itabaza izakora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge bise « Imbaraga z’umukristu mu kurwanya ibiyobyabwenge » mu rwego rwo kugira ngo abantu bareke gukomeza kumugazwa nabyo kandi bagakwiriye kubireka bakagira ubuzima bwiza.
Riderman, umuririmbyi wo mu Rwanda w’injyana ya Hip Hop, atangaza ko atazigera ashora amafaranga ye asaba abantu kumutora kugira ngo azegukane igihembo cya PGGSS III (Primus Guma Guma Super Star) ngo kuko byaba ari ukwitora. Ngo ahubwo yizeye ko bazamutora kuko babonye ko ashoboye.
Nyuma y’igitaramo cya Chorale de Kigali cyanyuze benshi kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013 muri hotel Umubano i Kigali, abataragize amahirwe yo kugikurikirana barifuza ko iyi korali yazajya no kubataramira mu Ntara.
Kuri uyu wa gatanu tariki 02/08/2013, Shining Stars izakora igitaramo cyo kubyina yise “Drama and Dance Gospel Concert” kizabera ku itorero Christian Life Assembly i Nyarutarama guhera 16h00 kugeza 20h00 aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Kuva uyu mwaka, ibihembo Remo Awards bizajya bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.
Itorero Inyamibwa rigizwe n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bazataramira abakunzi b’injyana gakondo i Kigali tariki 02/08/2013 ndetse na Huye tariki 04/08/2013.
Abahanzi Bull Dogg na Senderi International Hit ntibakiriye gusezererwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nyuma y’uko bisanze ku rutonde rw’abahanzi batandatu batagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star baraha amahirwe umuhanzi Riderman kuba yakwegukana ay’uyu mwaka kuko ariwe wagaragaje gukundwa cyane no kugira abafana benshi kurusha abandi.
Kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, korali Siloam y’abanyeshuri b’i Karambi mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igiterane mu mugi wa Kigali cyo kumurika amashusho y’indirimbo zabo.
Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby, aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere yise “Ungirira Neza” mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be bo mu Burundi cyane ko ahafite benshi.
Ku wa gatandatu tariki 27/07/2013 nibwo abahanzi batanu bazakomeza amarushanwa ya PGGSS 3 bazamenyekana mu muhango uzabera muri Serena Hotel. Muri aba ni naho hazavamo uzegukana iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatatu.
Alubumu ‘‘Umushumba Wanjye’’ ya Murara Jean Paul uwayikenera yayisanga muri Librairie Caritas i Kigali ariko nyuma y’igihe gito iraba yageze ahasanzwe hagurishirizwa alubumu hose.
Umuhanzikazi Jozy yibarutse umwana w’umuhungu kuwa gatanu tariki 12/07/2013, ku munsi yari yarabwiwe na muganga. Amakuru dukesha abantu ba hafi ni uko uyu muhanzikazi yibarutse neza gusa akaba akinaniwe ariko bitari cyane.
Ku cyumweru tariki 14/07/2013 ubwo habaga igitaramo cyateguwe na Bahati Alphonse mu rwego rwo gutera inkunga imirimo yo kubaka urusengero rwa ADEPR Gisenyi, habonetsemo amafaranga 870 000.
Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise “Special Concert for Classic Music” kizaba ku cyumweru tariki 28/07/2013 muri Hotel Novotel mu mugi wa Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h).