Umuhanzi ni umuntu ufite indi mpano nk’uko habaho umuganga – Umutare Gaby

Umutare Gaby, umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza cyane no kumenya kuririmba by’umwimerere, yatangaje ko kuri we abona umuhanzi ari umuntu ufite indi mpano nk’uko habaho umuganga, bityo akaba asanga umuhanzi atagakwiriye gutoranya cyangwa se ngo asabwe gutoranya ibyo aririmba.

Ibi Umutare Gaby yabitangarije umunyamakuru wa KT Radio 96.7 FM mu kiganiro bagiranye ubwo umunyamakuru yamubazaga kubijyanye n’uko hariho abahanzi baba basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko ugasanga badashobora kuririmba indirimbo ibwiriza abantu gukora neza cyangwa ibigisha amahoro ngo ni uko atari iy’Imana.

Umutare Gaby wahereye mu kuririmba mu makorali yo mu rusengero ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, yakomeje atangaza ko we kugeza ubu iyo inganzo ije ibyo imuzaniye aribyo aririmba bityo we ntabwo yibona nk’umuhanzi wa Gospel (indirimbo zihimbaza Imana) cyangwa se wa Secular (indirimbo zisanzwe zikunze kwitwa iz’isi) nk’uko benshi mu bahanzi nyarwanda bibona muri ibyo byiciro.

Yagize ati: “Umuhanzi ni umuntu ufite indi mpano nk’uko habaho umuganga. Umuganga rero ntabwo atoranya. Umuhanzi rero nawe aba afite impano muri we, aba afite ubutumwa runaka bitewe n’isi imuzengurutse abona n’icyo ashobora kuyimarira. Ni muri ubwo buryo rero njyewe ntareba ngo idini rizavuga ngo iki? Ahubwo ndavuga ngo Uwiteka kuko sinsenga idini, ndavuga ngo Uwiteka cyangwa Rugira arandeba ate mubyo nkora?

Nshobora no kuririmba izo ndirimbo z’ubukwe, nshobora kuririmba umwali nakunze kandi Uwiteka ntancireho urubanza bitewe n’uko witwara muri sosiyete kandi ibyo ni ibintu ntekereza biri tres different (bitadukanye) niyo mpamvu rero kuri njye ubuhanzi buri vaste cyane. Ushobora kuririmba malariya, ushobora kuririmba ibibazo abaturage bafite, ntabwo uzacirwaho iteka ngo waririmbye secular.”

Umuhanzi Umutare Gaby.
Umuhanzi Umutare Gaby.

Gaby yakomeje agira ati: “Mani Martin naririmba idini y’urukundo, hari Gospel irenze iyo? Ubuhanzi ni ibitekerezo bikuvamo n’uburyo ubiririmba. Iyo ubaye umuhanzi ugahindura imyitwarire cyangwa imyifatire nibwo usanga abantu bakwibazaho.”

Yakomeje avuga ko kuva yatangira kuririmba ku giti cye ni ukuvuga kwigaragaza nk’umuhanzi atari ukuririmba gusa muri korali, ngo nta muntu wigeze amubwira ko ngo yataye umurongo kereka umukobwa umwe gusa niwe wavuze ko babuze umuntu wari uzi kuririmba, akaba agiye mu z’isi.

Gaby kandi yakomeje atanga urugero ku muhanzi Niyomugabo Philemon ndetse na Rugamba Sipiriyani aho asanga ubutumwa batanze bwarafashije abantu benshi kandi cyane. Ati: “kandi ntibyababuzaga kuririmba indirimbo z’Imana n’izo bita iz’isi.”

Yagize ati: “Niyomugabo Philemon ko yari umuhanzi kandi agatanga ubutumwa butandukanye? We na Rugamba ni abantu nigiragaho cyane. Inspiration y’Uwiteka yarazaga bakaririmbira Uwiteka ubundi bagakomeza indirimbo zitanga ubutumwa.”

Gaby kandi kuri we asanga abahanzi batari bakwiye kugira umupaka ngo bamwe bumve ko baririmba gusa indirimbo zihimbaza Imana abandi nabo ngo bumve ko baririmba gusa indirimbo zisanzwe.

Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo niba naririmbaga Gospel uyu munsi nkashaka gukora indirimbo ishimisha abantu mu bukwe ntabwo bivuze ko Gaby nagiye kuba wa musore wandavuye cyangwa se wataye ibaba mu yandi magambo.

Nimba nshatse kuririmba indirimbo y’amahoro, byitwa ko Gaby yavuye muri Gospel. Ariko se nibyo? Abantu Imana yaremye tubaririmbira tubagezaho ubutumwa mu buryo butandukanye, mu buryo bw’amahoro…n’uyu munsi ndacyaririmba indirimbo zihimbaza Imana. Iyo inspiration yanjemo ndayikora.”

Kugeza ubu abantu ntibarumvikana kuri iki kintu aho usanga umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana iyo aririmbye urukundo cyangwa amahoro bihita bifatwa nk’aho yabaye umunyabyaha.

Aha ariko ukaba wakwibaza, niba abahanzi byitwa ko basenga kandi bazi Imana bataririmbye urukundo bakaruharira abo bita ko badasenga, kuki basubira inyuma bakabagaya ngo baririmba indirimbo zirimo amagambo adahesha Imana icyubahiro cyangwa ngo baririmba indirimbo zigisha ubusambanyi n’ibindi? Kuki indirimbo z’urukundo baziharira abo bita ko bataruzi batanazi Imana? Wowe ubyumva ute?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye ndumva nshaka kuririmba arko ntamikoro mfitete mfite indirimbo umunani rero uwashobora kumpamagara kuri phone yanjye +256702967867 nkazimugurisha cyangwase producer wese wamfata kukuboko namwakira murakoze

munyengabo khan yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka