Hakomeje kwibazwa icyateye Young Grace gutangaza ko aryamana n’inshuti ye

Umuhanzi Young Grace abayizera, nyuma y’amakuru yamuvuzweho cyane y’uko ngo yaba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanayamaganira kure, mu minsi ishize yatangarije mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus ko afite umukunzi w’umusore witwa Ntwari Army bamaranye imyaka ine bakundana kandi ko baryamana.

Young Grace w’imyaka 20, nyuma y’uko atangaje aya makuru kuri Radiyo ko ajya aryamana n’umukunzi we Ntwari Army, abantu bakomeje kubivugaho gutandukanye aho benshi bemeza ko n’iyo yaba abikora bitari mu muco nyarwanda ko umukobwa yatangaza ku mugaragaro ko aryamana n’umukunzi we batarabana.

Abavuga ibi, bemeza kandi ko kuba umuntu w’ikitegererezo cyangwa umu star mu yandi magambo nka Young Grace yatangaza mu ruhame ko aryamana n’umukunzi we kandi batarabana, atari ibintu by’i Rwanda dore ko haba hari abana cyangwa abandi bantu bamureberaho.

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga ashobora kuba yarabitangaje kugira ngo abavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina barekere aho kubivuga, babone ko ari umukobwa muzima. Gusa kuba yavuga gutya kugira ngo yemeze abavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina, basanga ataribwo buryo bwiza bwo kubemeza kandi bagasanga kuvuga kuriya yaba yarakoze bya cyana.

Young Grace.
Young Grace.

Hari kandi n’abavuga ko yaba yarabivuze yikinira ariko kubera ko ari umu star bigahita bifatwa nk’aho ari ukuri.

Nyuma yo kubona uburemere ibyo yatangaje byagize mu bamenye aya makuru bose, mu bakunda muzika nyarwanda by’umwihariko ku bakunzi be, ndetse by’akarusho ku muryango we, Young Grace yatangaje ko asabye imbabazi Imana, umuryango we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu gusaba imbabazi, Young Grace yatangaje ko ibyo yavuze yibeshyeraga kandi ko atari azi ko biri bugere kure ngo binababaze abakunzi be kugeza ubwo benshi bamwita indaya.

Hakomeje kwibazwa niba Young Grace yaba yaratangaje aya makuru kugira ngo yemeze abamuvugaho kuryamana n’abo bahuje igitsina. Ese yaba yasabye imbabazi kuko yatangaje ibitari byo? cyangwa yaba yazisabye kubera uburemere yabonye byagize? Wowe urabyumva ute?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

UBUZIMA NI GATOZI! ARIKO TUZAGUMA MU MATIKU N’AMATESHWA AHO KUREBA ICYINGENZI. UVUGA KO YARYAMANYE N’UMUGABO AZAMUBENGE!! ESE INDAYA Z’UMWUGA, ZIBYEMERA, KO ZIBONA ABA CLIENTS, NKANSWE UVUGA KO AFITE UMUKUNZI, BASHOBORA NO KUBANA BABISHATE, BASEZERANYE MU MURENGE, MU IDINI CYANGWA BATANAGIYEYO NTA GISYASHYA!! ICYINGENZI NI UBUHANZI BWE, NAHO IBINDI NI UMUKOBWA NK’ABANDI, ABERANDA NIBAMUTERE IBUYE! KWIVUGURUZA NI UKO MWAMUTESHEJE UMUTWE.

John yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

numva ntagitangaza kirimo ahubwo nagize nikindi kntu naho kuba aryamana numukunziwe numva ntakibazo kirimo siwe wenyine urya mana numukunziwe iki bi nuko yaryamana numuntu bahuje iginsina iki ndi abazuga baza vuga bishire siwe howambere waba ukora ibyo icyo nkwi furi za nukubiho rera baka vuga

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

Icyambere niyihe agaciro!

Alia yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

wowe uri mu kunyonga ibitekerezo byacu kuri iyi nkuru urakurikiza iki ? cyangwa nawe urakingira ikibaba Grace ?Ko ari we wishyize i Huye (ku karubanda) urashya warura iki ?

MASO yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

ubundi se buriya amaso ntabaha ?Buriya murabona atararangiye ?Ntacyo yaramiraga ariko gusa byari kuba byiza iyo agumana iyo mico ye yo kwigamba ubukozi bw’ibibi kuri radiyo ntaduhera abana urugero rubi kuko uwakwigiza nkana yahakana ko nta bana b’u Rwanda baba bafite umuhamagaro w’ubuhanzi.

MASO yanditse ku itariki ya: 25-05-2014  →  Musubize

aa kubivuga ntabwo bitangaje uwo njye twariganye ku ntebe yishuri uburere bwe ni bucye cyane ahubwo byahumiye ku mirari.

kabanda asuman yanditse ku itariki ya: 23-05-2014  →  Musubize

Ndabasuhuje mwese.

Njye ndumva ntagitangaza kirimo ko aryamana n’umukunzi we batarabana mugihe batarabona wenda amikoro. Kubitangaza nabyo ndumva atari uguca inka amabere kuko afite uburenganzira kumubiri we icyangombwa ni uko atagira uwo yabangamira wundi muri icyo gikorwa. Abavuga ko mumuco atagombye kubivuga, nabamenyesha ko umuco ujyendana n’igihe; none aho ibihe bigeze nkumva ko abanyarwanda bajya berura bakerekana aho bahagaze kungingo iyi n’iyi kurusha buri gihe guhishahisha ibyo utekereza/ukora, ari nabyo usanga akenshi bitujyana aharindimuka. Ibikorwa bijye bivugwa kandi bivugwe mu izina ryabyo. Young Grace KEEP UP!

Bamenya yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

Erega biragoye kuvugako uryamana numuntu kandi mutaryamana, noneho kuri radio? kuba abikora arabikora ahubwo nuko yabivugiye ahadakwiye.naho atabivuga njye sinabura guhamya ko abikora. nibisanzwe cyane cyane kubahanzi.

john yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

NDABIZI NTIYABIKORA KANDI NIYO YABIKORA RYABA ARIBANGA RYE MURAKOZE

MISIGARO VITARI yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

Abana b’u Rwanda Imana nibasange kuko ababyeyi twese turahangayitse, uramwigisha ariko akumva yirebera hirwa kuko ibyo umubwira bitamufasheho. Ni ikibazo kiri hafi ku isi yose. Umugoroba w’ababyeyi n’abana abawitabira ni bake kandi nzineza ko bihawe agaciro hajya haganirirwa byinshi byubaka ku mpande zose.
Ibiganiro n’amatorero na byo hari icyo byakwigisha urubyiriko ndetse n’abubatse ariko bafite ingo zisenyuka buri munsi kubera kutamenya guhanana no kwihanganirana. Imana ibibafashemo niba mufite ubushake bwo guhinduka bashya muri Kristu Umwami bityo mukabasha kwerera abandi imbuto zitangaje.

manayaruha yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

hahaha utarakoze icyaha na mutere ibuye ndumva mwese mwigize abera niwe nawe yabivuze ariko mwe murikumwiriza mukanwa uwabareba yabasangana ibirenze biriya akora hahaha murashimishije,courage mukobwa wacu

ganza yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

hahahah.erega dufite ikibazo cy’ubuturage, abandi usanga ntanuburere baba barahawe nababyeyi,jyewe ndabumva kabisa!

muti yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka