Umukunzi wanjye amenya ko mwishimiye cyangwa mbabaye iyo yumvise indirimbo nakoze -Mico The Best

Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper wamenyekanye cyane nka Mico Prosper nyuma akaza guhindura izina aho asigaye yitwa Mico The Best ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat.

Mico The Best wamenyekanye cyane kubera indirimbo ze “Akabisou”, “Umutaka” n’izindi yadutangarije ko aririmba ibimubaho mu buzima busanzwe (true story) bityo ngo iyo ahimbye indirimbo, umukunzi we amenya ko bameranye neza cyangwa nabi bitewe n’ibyo yaririmbye.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamubazaga ku ndirimbo ye “Nyiraminani” aherutse gusohora, niba amagambo yumvikanamo y’urukundo yarabwirwaga umukunzi we, Mico The Best yavuze ko ariko bimeze.

Mico The Best umwaka ushize ubwo yari ari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro yayo ya gatatu.
Mico The Best umwaka ushize ubwo yari ari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro yayo ya gatatu.

Yagize ati: “Yeah ibyo ndirimba ni ibimbaho (true story) cyane cyane nko mu ndirimbo z’urukundo…iyo nsohoye indirimbo, Cheri wanjye amenya niba tumeranye neza cyangwa niba atamfashe neza bitewe n’amagambo arimo…”.

Mico The Best kandi yakomeje adutangariza ko amagambo y’urukundo ari mu ndirimbo ye nshya “Nyiraminani” yayabwiraga umukunzi we kuko ngo muri iyi minsi bameranye neza cyane.

Mico yasoje ikiganiro twagiranaga abwira abakunzi ba muzika ye ko muri iyi minsi abahishiye ibyiza byinshi kandi ko iyi ndirimbo “Nyiraminani” ari iya mbere kuri alubumu ye nshya arimo gutegura.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka