Teta agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Kata”

Umuhanzi kazi wamenyekanye cyane ku ndirimbo fata fata Teta Diana aratangaza ko mu minsi ya vuba indirimbo ye Kata izaba yasohotse mu mashusho, mu cyumweru gitaha ikaza yageze ku bakunzi be.

Nk’uko abivuga ngo iyi ndirimbo irimo imibyinire idasanzwe ndetse ngo akaba yarayikoreye ahantu henshi hatandukanye kandi heza ku buryo yizera ko ari imwe mu ndirimbo izasohokana amashusho meza kandi ajyanye n’igihe.

Teta Diana ari mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihe.
Teta Diana ari mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihe.

Yagize ati “Turi mu irushanwa ni byiza gukora ibintu byiza abantu bagahitamo ibibabereye, iyi ndirimbo yanjye kata izasohokana amashusho meza kandi abyinitse cyane, uretse nanjye wayakoze abayabonye atarasohoka nabo bemeza ko azasohoka ari ku rwego rwo hejuru.”

Teta avuga ko ibijyanye n’ikorwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo byose byakozwe n’umuhanzi Mariva akaba ari nawe ukomeje kuyatunganya.

Umuhanzi Teta yanavuze kandi ku rugendo rwe akomeje nk’umuhanzi mu irushanwa rya Guma guma, aho avuga ko akomeje gutungurwa n’uburyo abakunzi be bagenda baba benshi yagera mu bitaramo agasanga barahari kandi akaririmbana nabo.

Yagize ati “Maze kugira abakunzi benshi aho njyeze ndirimbana nabo nabasaba gushyira amaboko hejuru bakayashyira hejuru ukabona ko ari ibintu byiza. Noneho biba akarusho gakomeye kuko nibwo bwa mbere ndirimbira imbere y’imbaga nini cyane, nubwo najyaga ndirimba imbere y’abantu ariko abo duhura nabo ni benshi kuruta, ni ibintu byiza kuri jyewe.”

Indirimbo Kata igiye gusohorerwa amashusho, ni indirimbo Teta yaririmbye nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star, bigatuma abantu benshi babyibazaho.

Teta avuga ko yayiririmbye ashaka kwerekana ko yabigezeho abikwiye ko nta handi yaciye ngo abashe gutoranywa. Kata ni ijambo rikunda gukoreshwa mu rwego rwo kuvuga ko hari ubundi buryo budaciye mu mucyo umuntu akoresha ngo agere ku kintu runaka, nibwo bavuga ngo runaka yakinnye kata.

Teta avuga ko mu minsi ya vuba hari indi ndirimbo igihe kujya hanze yakorewe n’umuproducer witwa Bob ivuga ku rukundo rwe n’inshuti ye nayo ikaba izashimisha abazayumva.

Teta afite nomero 9 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star akaba amaze gukora indirimbo zindi nka Canga ikarita, Ndaje n’izindi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka