Ruhango: Abahanzi bijeje abafana ko bazagaruka batazanywe na PGGSS

Nyuma yo gutungurwa n’ubwitabire bw’Abanyaruhango, bamwe mu bahanzi barahamya ko bagiye kumanura umuziki wabo bakegerana cyane n’abaturage badategereje Primus Guma Guma Super Star.

Abahanzi bafashe iki kemezo nyuma yo kubona ko bafite abafana benshi mu bice by’ibyaro, ubwo tariki 10 /05/2014 bari mu karere ka Ruhango mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star.

Abaturage babwiye abahanzi 10 bari bitabiriye iki gitaromo, ko babakunda cyane bakabasaba kujya bahora baza bakidagadurana. Abahanzi nabo bahamya ko bakurikije uburyo Abanyaruhango bitabiriye igitaramo bari bajemo, ko bakwiye kuzagaruka koko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango nabwo ngo bwiteguye gukora ibishoboka kugirango abahanzi bajye baza gufasha abaturage kwidagadura.

Abanyaruhango bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ari benshi.
Abanyaruhango bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ari benshi.

Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’aka karere, avuga ko barimo guteganya kubaka stade igezweho kugirango abantu bangana batya bajye babona aho bakirirwe, ikindi ngo nuko barimo gukorana na barwiyemezamirimo kugirango bubake amahotel azajya afasha kwakira abashyitsi barimo nk’abahanzi baba bagannye aka karere.

Abaturage b’aka karere Ruhango ni ubwa mbere bari bakiriye abahanzi bitabiriye irushanwa rya PGGSS kuva iri rushanwa ryatangira mu myaka ine ishize.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka