Nyuma yo gufungurwa Uncle Austin yashyize hanze indirimbo yo kubaza umukobwa niba yemeye ko babana

Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yamaze kurekurwa na polisi ahita ashyira hanze indirimbo yise “Uko tayali, ikaba ari indirimbo yo kubaza umukobwa niba yemeye ko babana.

Uncle Austin yatawe muri yombi na polisi ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 1.6.2014 bivugwa ko yaba yarahamagawe inshuro zigera kuri eshatu atitaba ku byaha yaaregwaga ngo by’ubuhemu.

Uncle Austin yaramaze iminsi afunzwe. Ni ubugira kabiri yarafunzwe akurikiranyweho ubutekamutwe mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Uncle Austin yaramaze iminsi afunzwe. Ni ubugira kabiri yarafunzwe akurikiranyweho ubutekamutwe mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Tukimara kumva aya makuru y’uko yashyize hanze indirimbo nshya nyuma yo kurekurwa na polisi kuri uyu munsi tariki 6.6.2014 nyuma y’iminsi igera muri itanu afunzwe, twifuje kumenya niba iyi ndirimbo yaba ifitanye isano n’ibyo byamubayeho adutangariza ko ntaho bihuriye ahubwo ko ari indirimbo yo gusaba umukobwa niba ari tayali ko babana.

Uncle Austin mu kiganiro gito twagiranye yagize ati: “Ntaho ihuriye na biriya, ni indirimbo yo guproposa umuntu ngo muzabane, umubaza niba ari tayali ngo mukore ubukwe.”

Twakomeje tumubaza kubijyanye n’ibimaze iminsi bimubaho dore ko amaze gufungwa inshuro ebyiri muri uyu mwaka, niba abona bitazabangamira muzika ye n’abakunzi be bakaba bamutera icyizere.

Mu magambo make, Uncle Austin yadusubije ko ari ibintu bibaho kuba umuntu yagira ikibazo ndetse ko asanga abakunzi be batagombye kubigiraho ikibazo dore ko atari umunyamanyanga kandi ko abona ntacyo bizatwara muzika ye.

Yagize ati: “Abantu bafite uburyo babirebamo mfa kuba ntari umunyamanyanga, na Jay-Z na Mandela barafunzwe ariko ibibazo nka biriya ntawe bitabaho, ikingenzi ni uko ntari umunyabyaha ukomeye.”

Uncle Austin kuva uyu mwaka watangira amaze gufungwa inshuro zigera muri ebyiri ariko bikarangira arekuwe adakatiwe bityo akaba ahumuriza abakunzi be n’abamuzika nyarwanda muri rusange.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka