Alpha Rwirangira yaje mu Rwanda mu biruhuko

Umuhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko by’amezi atatu nk’uko yabitangarije abanyamakuru ubwo yari akimara kugera ku kibuga cy’indege.

Uyu muhanzi wari umaze gusa amezi atarenga ane avuye mu Rwanda dore ko mu biruhuko byo gusoza umwaka yari ari hano, yagarutse mu Rwanda mu biruhuko akaba yageze ku kibuga cy’indege kuri iki cyumweru tariki 4.5.2014 saa munani n’iminota 50 (14h50).

Aganira n’abanyamakuru, Alpha Rwirangira utari asanzwe amenyereweho kuza mu biruhuko byo hagati mu mwaka, yavuze ko kuri we icyamuteye kuza cyane cyane ari ukugira ngo arusheho kwegera umuryango we.

Alpha Rwirangira akigera ku kibuga yakiriwe n'umukunzi we Esther.
Alpha Rwirangira akigera ku kibuga yakiriwe n’umukunzi we Esther.

Yanakomeje avuga kandi ko hari n’imishinga myinshi afite aje gukorera hano mu Rwanda ariko ko ikiruhuko nikirangira imishinga itararangira bitazamubuza gusubirayo.

Alpha yabajijwe niba umwe muri iyo mishinga afite hataba harimo uwo gukora ubukwe hamwe n’umukunzi we Esther, atangaza ko atari byo.

Yagize ati: “Oya, Oya. Of course impamvu abantu bakomeza babivuga wenda ni uko bakunda couple yacu bakaba bifuza kubyihutisha kubera kubikunda ariko ubukwe ntabwo ari ikintu upfa gukora. Kuba ndibubonane n’umukunzi wanjye ni byiza nabyo ariko mariage kuri uno munota ntabwo nabwira abantu ngo tayari.”

Umukunzi we yamuhaye indabo.
Umukunzi we yamuhaye indabo.

Kugeza ubu, Alpha Rwirangira niwe muhanzi nyarwanda wenyine wabashije kwegukana amarushanwa ya Tusker Project Fame aho yayegukanye ku nshuro yayo ya gatatu (TPF3) akaba kandi yaranabashije gutsinda amarushanwa ya Tusker Project Fame yahuzaga abahanzi bose bamaze kuyatsinda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Alpha ni umwana ufite uburere rwose! ndagukunda n’ubwo utanzi

lily yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka