King James yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zizane tuzinywe” aho asaba umuntu kumusengerera

Umuhanzi King James nyuma y’igihe atigaragaza cyane mu bikorwa bya muzika kubera uburwayi bw’umunaniro yari amaranye iminsi kwa muganga bakamusaba kuruhuka, kuri ubu yashyise hanze indirimbo yise “zizane tuzinywe.”

Muri iyi ndirimbo, King James asaba umuntu ngo nabagurire ngo bafite icyaka gikabije kandi ngo ntarire nk’uko abanyamujyi babikora kuko arabizi ko ifaranga arifite.

King James
King James

Nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo, King James agira ati: “Icyaka we, icyaka sha, ndayireba ipfundikiye, nturire iyemeze utugurire n’iyo kaba kamwe ntituri bujurire. Ifaranga urarifite ntuze kuzana bimwe by’abanyamugi nibo usanga biriza kandi buriya baba bariryamyeho. Serveur we egera hino di. Nibakuntumire ubanguke nizihirwe. Uyu munsi ntuze gusa n’iyindi, udusengerere tuzakugaye ikindi. Zizane tuzinywe, zizane tuzinywe.”

Kuri uyu wa gatanu tariki 25/4/2014, mu kiganiro Sport Light gica kuri KT Radio 96,7 FM, King James yatangarije umunyamakuru wa KT Radio ko iyi ndirimbo yasohotse vuba. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kurushaho gushimisha abafana be no kubaha indirimbo z’ikirori kandi zo kubashimisha.

Yagize ati: “Ni indirimbo nshyashya, yitwa zizane tuzinywe nayisohoye ijoro ryashize. Ni indirimbo y’abanyabirori, ni indirimbo y’abantu basohotse.

Urebye message irimo ni nko kubwira umuntu ngo azizane muzinywe cyangwa se abagurire nyine ni nko kuvuga ngo uyu munsi ntuze gusa n’iyindi, uyu munsi wihangane utugurire twishime twishimire ko watuguriye,..ni iyo kwishima ni ambiance.”

King James yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azagera ku bakunzi be mu cyumweru gitaha.

Yagize ati: “Ubundi ntekereza ko muri iki cyumweru kigiye kuza nko kuwa gatatu nzakora video shooting yayo kuburyo mu cyumweru gitaha hatagize igihindutse noneho abantu nazabaha na video bagatangira kuyireba.”

King James kandi arizeza abakunzi ba muzika ye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko abahishiye byinshi, by’umwihariko indirimbo nyinshi kuko ngo agiye kongera gusubira ku muvuduko yari afite mbere aho yabahaga indirimbo buri kwezi iherekejwe n’amashusho yayo.

iyi gahunda ikaba yari yarabangamiwe n’ingendo nyinshi hanze y’igihugu yagize umwaka ushize.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntakomereze aho

Felix yanditse ku itariki ya: 29-04-2019  →  Musubize

alias izina ningombwa cyane

alias izina ni ngombwa yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka