Gukoresha ibiyobyabwenge mu buhanzi ni ukubwangiza si ukubukomeza - Dr Maxwell

Icyamamare mu njyana ya Jazz akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo ijwi ry’Amerika, Dr Maxwell Haeather, ari mu Rwanda akaba atanga inama ko nta muhanzi wagombye gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo azamure umuziki we kuko biwangiza ndetse bikaba byamutwara ubuzima.

Mu cyumweru yamaze mu Rwanda ndetse akaza guhura n’urubyiruko rwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo mu karere ka Rubavu yatangaje ko mu muziki wo mu Rwanda yumvishe yasanze abahanzi b’abanyarwanda bafite amajwi meza mu kuririmba kuburyo yabafasha kugera kure.

Dr.Maxwell yashimye amajwi ya bamwe mu biga umuziki ku Nyundo abasaba kuyabyaza umusaruro.
Dr.Maxwell yashimye amajwi ya bamwe mu biga umuziki ku Nyundo abasaba kuyabyaza umusaruro.

Ahereye ku bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba nka Mali yabayemo, avuga ko amajwi yaho atari meza nk’ay’Abanyarwanda, gusa icyo barusha Abanyarwanda ni ukugira umwihariko aho kwigana abahanzi bateye imbere.

Dr Maxwell aganira n’abanyeshuri biga umuziki yabagiriye inama zabafasha kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ati “iyo dushaka umuziki ugezweho ku isi, dushaka umwihariko w’igihugu n’agace, ntidushobora gufata umuntu uririmba nka 50 Cent na Beyonce kandi tuzi aho twabasanga, nibyiza ko mugira umwihariko wanyu kabone niyo mwaba muririmba injyana ibyamamare bizwi biririmba, mwe mugaragaza itandukaniro, ikindi ubu isi ukunze umuziki wihuta.”

Dr.Maxwell (iburyo) na Ben Kipeti umuhanzi w'umunyarwanda akaba umwalimu ku Nyundo.
Dr.Maxwell (iburyo) na Ben Kipeti umuhanzi w’umunyarwanda akaba umwalimu ku Nyundo.

Abajijwe niba abahanzi baririmba mu rurimi gakondo bashobora kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, Dr Maxwell yasubije ko kuririmba mu rurimi rwumvikana henshi bifasha umuhanzi kuzamuka ariko bidakunze kandi ufite injyana nziza ntiwayipfukirana ahubwo ngo biba byiza gushyiraho amagambo asobanura icyo uririrmba kubazireba, kubazumva hakaba amagambo y’ibisobanuro by’indirimbo.

Jacques Murigande uzwi nka Popo, umuyobozi w’ishuri ry’umuziki ku Nyundo, avuga ko uyu muhanzi bamutumiye kugira ngo asangize abanyeshuri ubunararibonye mu muziki maze abiga umuziki bashobore kuzarangiza mu ishuri bazamura umuziki nyarwanda ndetse baba abahanzi mpuzamahanga kuko umuziki bigisha ari mpuzamahanga kandi bawigishwa n’inzobere.

Murigande (ufite imisatsi miremire) hamwe n'Umunyamerika waje kwigisha musika ku Nyundo.
Murigande (ufite imisatsi miremire) hamwe n’Umunyamerika waje kwigisha musika ku Nyundo.

Nubwo Murigande avuga ko kubona abigisha umuziki bitoroshye, ngo mu Rwanda hari abahanga mu muziki bitabazwa kandi hakifashishwa n’impugucye zivuye mu bihugu byateye imbere nko muri Amerika babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere ubumenyi ngiro n’imyuga (WDA).

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka