Ntabwo ndi umutinganyi, ndi umukobwa nk’abandi kandi mfite umukunzi - Young Grace

Umuhanzikazi Young Grace aratangaza ko atari umutinganyi nk’uko bimaze iminsi bimuvugwaho kandi ko ari umukobwa nk’abandi kandi ko afite umukunzi; nk’uko yabitangaje mu kiganiro na KTRadio 97,6 FM.

Twifuje kumenya impamvu akeka yaba yarateye abantu kuvuga ko ari umutinganyi adusubiza ko hari igihe abantu babura ibyo bavuga bagahimba kandi ko ababivuze ari nta shingiro bafite gusa ko abona babitewe n’uko babona yikundira kwambara nk’abasore.

Yagize ati: “Hari igihe abantu babura icyo bavuga bagahimba. Gusa nsanga barabitewe n’ibintu bitatu: kuba babona niyambarira nk’abasore, kubera indirimbo ye “Like a boy” no kuba nta mukunzi njya ntangaza mu itangazamakuru”.

Young Grace yakomeje adusobanurira ko kuba yambara nk’abasore abiterwa n’uko aribyo yikundira kandi ko bituma yumva yambaye neza.

Young Grace mu ndirimbo ye "Like a Boy".
Young Grace mu ndirimbo ye "Like a Boy".

Uyu muhanzikazi yigeze gutangariza umunyamakuru wa Kigali Today ko kuri we aho kwambara imyenda migufi itamwambitse nk’uko bijya bigaragara ku bakobwa bamwe na bamwe, yahisemo kwiyambarira nk’abasore kandi ko aba yumva yambaye neza yikwije.

Mu gukomeza gusobanura impamvu abona bavuga ko ari umutinganyi, Young Grace yadutangarije ko babonye uburyo indirimbo ye “Like a boy” ikoze n’amagambo arimo bituma bavuga ko ari umutinganyi kandi nyamara yarayiririmbye mu rwego rwo kurushaho kugaragaza no gushishikariza abakobwa ko nabo bashoboye nka basaza babo.

Young Grace na Riderman. Akunda kwisanisha cyane n'abasore.
Young Grace na Riderman. Akunda kwisanisha cyane n’abasore.

Ku bijyanye no kuba adatangaza ko afite umukunzi ngo abiterwa n’uko ibintu byose aba adashaka kubitangaza cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bwe butajyanye n’ubuhanzi (vie privee), gusa yemera ko afite umukunzi kandi ko bamaranye igihe.

Young Grace yasoje ikiganiro twagiranye ashishikariza abafana be kuzamutora muri Primus Guma Guma Super Stars 4 umubare umuranga ukaba ari 10 naho gutora bikaba bizatangira ku wa gatandatu tariki 3.5.2014 aho uzajya wandika umubare w’umuhanzi mu butumwa bugufi (sms) wahisemo ukohereza kuri 4343.

Young Grace ajya ananyuzamo ariko akambara nk'abakobwa.
Young Grace ajya ananyuzamo ariko akambara nk’abakobwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

yaung Grace,you are very smath "uru mukobwa mwiza wiyubaha rc!abo bakwita umutinganyi barakubeshyera,, izo style wambara zirakubera komerezaho rc!ako kwirirwa ubunuje nki,nkobwa zo muriyu mugi wa kigali, ndaje nguhe na manoto uzatsinde pGG,::no"ndayibonye! na profle yanjye ya wathaspp ndahita ngu putting ho da!,oho wambaye, kigeshi"

consolee yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

iyaba twese twambaraga nka grace twaba dufite umuco myiza aho kwambara ubusa bt birababaje kumva ngo umukobwa afite umusambanya !!twisubiro

emmerance yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

none se yerekanye ko ari umukobwa nkabandi yambara mini?but is nice nakomereze aho kuko araberewe

DIDI yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Mbega Riana umukunzi atandukanye n’umusambanya cyane ubwo rero nawe wigize bwenge ndagusetse!!!

aline yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

Yego ko!Nta muriro utagira umwotsi njye mbona yitwara gihungu niyoyambaye kigore iriya saha n’iya bagabo ikindi inshuti agira ni abakobwa benshi kandi we sinzi niba ababivuga nubwo bahimba ntiyavuze ko babeshya kuko ari umkobwa nk’abandi gusa

dumbuli yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Ndamwemeye Grace, ykwambara nkaba jeune hungu-boy hakwambara ubusa

BIRABABAJE KWUMVA UMUKOBWA TWAFATA NKA MODEL ATANGAZA KO AFITE UMUSAMBANYA(UMUKUNZI),IYA YIRATA KUBA VIERGE/VIRGIN!!ABABYEYI NI Barere ariko,kurera kubu si ibyoroshye(ARIKO ABA BAKOBWA BIBAZA KO ABANA BABO BANDITSE IBI MU BINYAMAKURU BITABABABAZA)????

riana yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka