Bugesera: Hateguwe amarushanwa yo kureba impano z’abahanzi

Abahanzi basaga 100 bo mu karere ka Bugesera bahuriye mu marushanwa agamije kubamenya no kureba impano bafite, bityo hagakorwa igenamigambi ryo kubateza imbere no kubafasha kubyaza umusaruro impano bifitemo.

Sebagabo Diomede ni umuhanzi wo mu murenge wa Nyarugenge, uvuga ko yatangiye guhanga mu 1984 afite imyaka 11, yemeza ko abahanzi benshi mu byaro bahura n’inzitizi zirimo amikoro make ndetse no kubura ubuvugizi.

Agira ati «twe abahanzi baba mu cyaro duhura n’ikibazo cy’amikoro, kuko uba ufite indirimo ariko ukabura amafaranga yo kuyijyana mu nzu ziyitunganya ».

Uyu muhanzi yaje kugaragaraza impano ye kuko yari yarabuze aho ayerekana.
Uyu muhanzi yaje kugaragaraza impano ye kuko yari yarabuze aho ayerekana.

Uyu muhanzi avuga ko afite afite indirimbo zigera kuri 420, zimwe ariko zikaba zidatunganyije. Ati “tugira n’inzitizi z’uko tutagira ubuvugizi kuko iyo batubona mu cyaro bavuga ko ntacyo dushoboye bityo ntitubashe kujya mu marushanwa ngo twigaragaze”.

Sebagabo Diomed avuga ko bwa mbere ajyana indirimbo ze ku maradiyo yavuye mu karere ka Bugesera agera i Kigali n’amaguru mu mwaka wa 2009, ariko kandi kuri ubu ngo ashimishwa no kumva indirimbo ze zica kuri radiyo.

Amatorero yari yabukereye kugirango yerekane impano bafite.
Amatorero yari yabukereye kugirango yerekane impano bafite.

Kubera ibyo bibazo ndetse no kuba hari n’abandi bahanzi usanga baba bafite impano ariko ntizimenyekane, byatumye akarere ka Bugesera gateguye amarushanwa yibanze ku bahanga imivugo, imbyino n’indirimbo nk’uko bivugwa na Gasana John ushinzwe urubyiruko sport n’umuco mu karere ka Bugesera.

Ati «aya marushanwa yafashije akarere kumenya abahanzi no kureba impano bafite, bityo hakorwe igenamigambi ryo kubateza imbere no kubafasha uburyo babyaza umusaruro impano bifitemo ».

Amatorero abyina indirimbo gakondo niyo yari yigajye mu berekenaga impano.
Amatorero abyina indirimbo gakondo niyo yari yigajye mu berekenaga impano.

Aya marushanwa yabaye tariki 30/05/2014 yari afite insanganyamatsiko ivuga ku bufatanye bwa polisi, ubuyobozi n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Batatu ba mbere muri buri cyiciro: imivugo, indirimbo n’imbyino, bagenewe ibihembo, aho uwa mbere yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byarambabaje kuba ntarashoboye kwitabira aya marushanwa y’abahanzi bo mu Karere ka Bugesera. Ubusanze nitwa IYAKAREMYE Gervais. Ntuye mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera. Nanjye ndi umuhanzi w’imivugo n’indirimbo kuva kera. Ariko kubera ko guhanga indirimbo binsaba umwanya munini, nahisemo gushyira imbere ubuhanzi bw’imivugo. Natangiye ubuhanzi bw’imivugo mu mwaka w’1988 ku buryo uwo muvugo wanjye wa mbere wanasohotse mu kinyamakuru cy’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Mfite n’indi mivugo myinshi nagiye njyana mu marushanwa kandi igatsinda nkabona n’ibihembo. N’ubwo rero ntashoboye kujya muri ayo marushanwa yari arimo agahembo gatubutse, ariko ndashimira Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Bugesera kuko barimo bashaka guha agaciro abahanzi. Nibakomereze aho na twe abahanzi ntituzabatererana mu kubafasha kubaka Akarere kacu twifashishije impano zacu.

Gervais yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka