Mu gihe hasigaye iminsi ine gusa ngo Henry abe amaze umwaka yitabye Imana, Mushiki we akaba na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore, ntarabyiyumvisha ahubwo akomeje kumva ko ari inzozi ko igihe kizagera agakanguka.
Abahanzi b’abanyarwanda Phionah na Nyamitali basigaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6 barasaba Abanyarwanda kubatora ari benshi kugirango bongere amahirwe yo kuguma muri iryo rushanwa.
Abahanzi umunani bahatanira kwegukana irushanwa rya gatandatu rya Tusker (TPF6), bwa mbere ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24/11/2013 bose bashyizwe mu igerageza, bigaragaza ko iri rushanwa ritoroshye.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda akaba n’umuhanzi, Alain Mukurarinda, yatangarije abanyamakuru zimwe mu mpamvu zituma atitabira amarushanwa ya hano mu Rwanda harimo nka Primus Guma Guma Super Star ndetse n’ayandi.
Umunyamakuru, umushyushyarugamba kaba na Dj, Anita Pendo, aratangaza ko atahagaritse burundu umwuga w’itangazamakuru n’ubwo atacyumvikana ku maradiyo yari asanzwe akoraho harimo Radio One na City Radio.
Nyuma y’amezi agera muri atanu amashusho y’iyi ndirimbo “i Bwiza” ategerejwe n’abakunzi bayo, noneho yabashije kurangira maze kuri uyu wa kabiri ashyirwa ahagaragara nk’uko twabitangarijwe na Eric Mucyo.
Umuhanzi Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye cyane w’umuraperi Jay Polly nk’uko yabyitangarije ubwe ku rubuga rwa facebook.
Nk’uko byakomeje kwifuzwa n’Abanyarwanda benshi ndetse bakanagira uruhare mu kumutora, umuhanzi w’Umunyarwanda Patrick Nyamitali yashoboye gukomeza mu marushanwa ya TPF6, Umunyasudani Bior arasezererwa.
Umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi Kidumu azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Mudakumirwa” ya Kamichi kizaba tariki 30.11.2013.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Phionah ashyizwe mu igeragezwa (probation) akagira amahirwe agatsinda, ubu noneho ni igihe cyo guha umuhanzi Patrick Nyamitali amahirwe yo gukomeza mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.
Ama G the Black, umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, aravuga ko adakora umuziki agamije gushimisha abahanzi bagenzi be, ahubwo ngo akora agirango anezeze abakunzi be, bityo akagira inama abandi bahanzi guhanga ijisho ku cyo abakunzi babo babifuzaho.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, igitaramo cy’umuhanzi Jules Sentore cyimuriwe muri Stade Amahoro i Remera aho kubera kuri Serena Hotel nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urabaruta” ikaba ari indirimbo y’urukundo asa n’aho abwira umukobwa ko ari nta wundi umuruta kandi ko ari nta wundi wamusimbura.
Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana twaganiriye ku kibazo cya Theo “Bosebabireba” na ADEPR bemeza ko kuririmbana n’umuyisilamu bitari bikwiriye kuba ikibazo mu gihe abandi bemeza ko biterwa n’amahame y’idini umuntu asengeramo.
Biteganyijwe ko tariki 30/11/2013 aribwo ubukwe bwa Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia buzaba. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa nta kiratangazwa.
Ku cyumweru tariki 03/11/2013, korali La Lumiere ya Nyanza ya Kicukiro izamurika alubumu yayo ya mbere yise « Ingoma y’Amahoro » ; icyo gikorwa kizaba mu byiciro bitatu bikurikirana.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Umutoni Salama wamenyekanye cyane ku izina rya Iddo Salama.
Hashize igihe kitari kinini umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba asubiyemo imwe mu ndirimbo ze zihimbaza Imana izwi ku izina rya “Ingoma yawe niyogere” akayikorana na Ama-G The Black ariko itorero asengeramo rya ADEPR ntiryabyakira neza.
Umuhanzi Karasira Aimable uzwi ku izina rya Professor Nigga yashyize hanze indirimbo nshya yakoze yise “Turi ku rugendo” ikaba ari indirimbo yakorewe muri studiyo “Horiwacu” ikorwa na Producer Sam.
Ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye mu marushanwa ya Groove Awards, ababyitegereje neza banahamya ko Patient Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby kurusha ibihembo bye bitatu yegukanye.
Umuhanzi w’umunyarwanda Peace wari washoboye kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 ngo yababajwe no kuba atashoboye gukomeza ariko afite ibyishimo kuko ibyo yakoze bose babishimye.
Ku wa gatanu tariki 18/10/2013, itsinda Urban Boys hamwe n’abandi bahanzi barimo Lil G, Young Grace, Binney Relax n’abandi bazataramira kuri Greenwhich Hotel i Remera aho Kanyombya azaba yabaye umushyushyarugamba.
Umuhanzi Lil G afatanyije n’umuhanzi Mavenge Sudi, bari gusubiramo indirimbo ya Mavenge Sudi yitwa “Gakoni k’abakobwa”.
Abahanzi Dj Kwenye Beat na Dj Mo bo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda baje mu birori byo gusoza Groove Awards Rwanda 2013 biri bube kuri iki cyumweru tariki 13.10.2013 ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo kuva saa cyenda z’amanywa.
Umuhanzi akanaba umunyamakuru Jean Claude Rusakara Umugwaneza, aravuga ko intego ye mu muziki atari uguharanira kuba umu star (icyamamare) nk’uko bikunze kugenda kuri benshi, ahubwo icyo agamije ngo ni ukwishimisha akanashimisha abantu.
Umuhanzi Rafiki umaze kuba icyamamare mu njyana ye yihangiye yise “Coga Style” afite gahunda yo kwagurira umuziki we mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (East Africa).
Gaju Justin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kid Gaju, aravuga ko indirimbo “Ngabira agatabi” yakoranye na Jay Polly ntaho ihuriye no gusaba itabi ahubwo ngo ni uburyo bwo gusaba gusa.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G, n’ubwo ari kwitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, ntibiri kumubuza no gutegura alubumu ye ya kabiri ateganya kuzamurika mu mpera z’uyu mwaka.
Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arahamya ko amashusho y’indirimbo ye yise “Njomba” azaba ari amashusho aruta andi mashusho yose yabayeho.