Ndirimba injyana nyinshi sinzi impamvu bahisemo kunyitirira Hip Hop- Padiri Uwimana

Padiri Jean François Uwimana, umupadiri wo muri diyosezi ya Nyundo akaba yitegura kumurika alubumu ye ya mbere yise “Singiza Nyagasani” kuri uyu wa gatanu tariki 30.5.2014, aribaza impamvu bamwitirira Hip Hop kandi akora injyana zitandukanye.

Padiri Jean François Uwimana avuga ko kuri alubumu ye hariho indirimbo ebyiri gusa za hip hop mu ndirimbo umunani ziyigize, izindi zikaba ziri mu zindi njyana zitandukanye bityo akaba yaratunguwe n’uko bamwitiriye hip hop.

Yagize ati: “…harimo Country, harimo Zouk, harimo Reggae, harimo n’izo Hip Hop ariko kubera ko nyine bitamenyerewe ko bazumva nk’umupadiri yaririmbye muri Hip Hop, ariko nabwo wenda banza ari ukuba bayizi nabi, ngo bazi ko ari iy’abantu badafite discipline ubwo nyine nabo abayiririmba bajye bumva ko bashobora kuba benshi bayisebya…”.

Twifuje kumenya niba indirimbo zigize alubumu “Singiza Nyagasani” ya Padiri Jean Francois zose ari indirimbo z’Imana cyangwa se niba harimo n’iz’ubutumwa busanzwe adusubiza muri aya magambo: “Ni indirimbo z’Imana niko nabivuga kuko kenshi ni Imana igarukamo, no gusenga; ubwo ndumva ko ari indirimbo z’Imana ariko harimo n’ubutumwa bwinshi. Iyo umuntu avuze Imana ndumva mu buzima nta kintu atagarukaho kuko Imana niyo idufasha byose ariko wenda bikagenda muri iyo style yo kuvuga Imana.”

Padiri Jean Francois Uwimana.
Padiri Jean Francois Uwimana.

Muri izo ndirimbo zigize albumu “Singiza Nyagasani” harimo indirimbo yitwa “Gusenga” na “Twigendere” izi zombi zikaba arizo ziri mu njyana ya Hip Hop.

Izindi ndirimbo ni “Tu es la vie” iri mu njyana ya Zouk, “My way” iri mu njyana ya Country music, hari n’iziririmbye Kinyarwanda harimo “Ingabire” n’indi yitwa “Nyirigira” n’izindi nk’uko Padiri Jean Francois yakomeje abidutangariza.

Padiri Jean Francois kandi yakomeje adutangariza ko indirimbo amurika kuri uyu wa 30/05/2014 atari zo zonyine yahimbye ahubwo ko ari ukubera arizo yahisemo gukorera igitaramo kuko izindi ari izo mu kiriziya mu gihe izo amurika ziri mu njyana zibyinitse.

Kwinjira muri iki gitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Saint Paul, ni ubuntu ariko ngo ababishaka bamubafasha (fundrising) kugira ngo hazaboneke uburyo bwo gukora amashusho y’indirimbo azamurika.

Yagize ati: “Twatumiye abantu benshi tuzi kubera ko izo ndirimbo narangije kuzikorera ama audio nkaba nteganya kandi kuzahita nzikorera ama video ubwo twumva mu gitaramo uko tubiteganya abazabishaka bazadufasha kugira ngo na video zizakorwe z’izo ndirimbo.”

Padiri Jean Francois arafatanya na mugenzi we Padiri Remy wo muri Paroisse ya Sainte Famille, umubikira witwa Febronie, Francois Ngarambe wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Umwana ni umutware”, umuhanzi Vincent de Paul na Egide, bakaba baririmba banacuranga mu buryo bw’umwimerere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo Bihayimana nibakomereze aho, bahimbe indirimbo zirimo ubutumwa bwiza bushishikariza abantu batuye isi kurushaho gukunda Imana birinda Ibyaha, kandi batange n’ubutumwa kuri BAGENZI BABO BAMWE USANGA BASHAKA GUTA UMURONGO

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 31-05-2014  →  Musubize

ntagitangaza kirimo kumva padiri yasohoye indirimbo harimo nijyana igera ku mutima

muneza yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka