Stromae: Umuhanzi ukomoka ku Munyarwanda akomeje kwibazwaho n’itangazamakuru muri USA

Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Time Out, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/5/2014 cyasohoye numero yacyo ya 952 aho umuhanzi Stromae, ufite se w’Umunyarwanda naho nyina akaba Umubiligikazi, yari yihariye urupapuro rwa mbere rwacyo bibaza bati “ Who the hell is Stromae?” Ugenekerereje mu Kinyarwanda kikaba kibazaga kiti “Stromae wamamaye ni muntu ki?”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ikindi kinyamakuru cyamamaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “New York Times” na cyo cyari giherutse gusohora inkuru ivuga ku buzima bwa Stromae.

Time Out gisohoka buri cyumweru cyo noneho kikaba kitashoboye guhisha uburyo ubuhanga bwa Stromae mu muzika bwagitangaje dore ko n’indirimbo ye “Alors on danse” yakorewe remix n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kanye West.

Stromae mu itangazamakuru muri USA.
Stromae mu itangazamakuru muri USA.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese uyu stromae n’umuhungu or umukobwa? mudusobanurire

ntarwumwe yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka