Nyamasheke: Na bo bemera Bob Marley nk’uwasize ubutumwa bufitiye isi akamaro

Mu gihe isi yose yibuka umuhanzi wabaye igihangange mu njyana ya reggae, Bob Marley, benshi babivuga ku buryo butandukanye gusa bagahuriza ku kamaro k’ubutumwa Bob Marley yasize ku isi burimo guca bugufi, gukundana, no gukora cyane akazi kandi ugakunda.

Amazu yogosherwamo ni amwe mu mazu usangamo umuziki uvuga cyane rimwe na rimwe ugasanga abajya impaka zitandukanye cyane cyane izijyane n’ubuhanzi cyangwa imikino.

Bamwe mu bahakora bavuga ko Bob Marley yabaye icyamamare ariko kandi agasiga umurage bazahora babamwibukiraho.

Twagira Augustin akora mu saloon yo kogosha mu murenge wa Kagano avuga ko Bob Marley mu ndirimbo ze yigisha abantu urukundo akigisha abantu koroherana, ndetse n’abandi bagiye baririmba mu njyana ya reggae ugasanga barabaye ibihangange kandi bagasiga umurage mwiza ku buryo akwiye icyubahiro nyacyo kuko ariwe bawukomoraho.

Yagize ati “iyo wumvise indirimbo ze ukumva ubutumwa burimo ndetse ukumva n’abagiye bagerageza kugera ikirenge mu cye mu kwigisha koroherana no gukundana nka ba Lucky Dube, ba Alpha Brondy, ubona ko ari umuntu ukwiye kwibukwa kandi yubashywe”.

Bob Marley.
Bob Marley.

Uwiyita Dj Lucky wo mu murenge wa Kanjongo avuga ko Bob Marley yakwiye kubera abahanzi bo mu Rwanda urugero bakajya bigisha ibintu bifitiye igihugu akamaro aho kwibanda gusa ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa gusa.

Yagize ati “abahanzi bakwiye kwigira kuri Bob Marley guhanga ibifitiye aho baba akamaro ntibibande ku kuririmba abo bakunda ugasanga aribyo batindaho cyane”.

Dj Boston, umwe mu bakora indirimbo muri Nyamasheke ufite studio yitwa Boston records avuga ko Bob Marley yasize umurage ukomeye n’ubutumwa buhanitse mu mwihariko n’umwimerere bidashobora gupfa ko ahubwo bihora byibukwa.

Yagize ati “uyu muhanzi yari afite umwihariko n’umwimerere mu ndirimbo ze mu buhanga buhanitse, ku buryo ari ubutumwa bukomeye ku bahanzi bakibyiruka, mu gutanga ubutumwa bw’urukundo n’amahoro kandi mu buryo bukwiye”.

Ku itariki ya 11 Gicurasi ni umunsi bibukaho umuhanzi akaba n’umwami wa reggae, Bob Marley wakomokaga mu gihugu cya Jamaica.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka