Knowles arahamagarira urubyiruko kumva ko ubu star atari ugukoresha ibiyobyabwenge

Umuhanzikazi Knowles Butera arasaba urubyiro rw’akarere ka Ruhango ndetse n’urw’ahandi, kumva ko kuba umuhanzi uzwi cyane “umustar” bidasaba gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu karere ka Ruhango, arasaba urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihe aka karere kari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge cyatangijwe tariki 24/05/2014.

Knowles arahamagarira urubyiruko kumva ko ubuhanzi atari ibiyobyabwenge.
Knowles arahamagarira urubyiruko kumva ko ubuhanzi atari ibiyobyabwenge.

Yagize ati “nibyo koko bikunze kumvikana ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, ariko ndahamya ko atari twese, kuko urabona nk’ubu hari umwana wiyita Knowles cyangwa wifuza kuzaba nkawe, igihe rero nitwaye nabi nkanywa inzoga nkasinda, nkiyandarika nzaba mpemukiye wa mwana washakaga kumfatiraho urugero.

Icyo nabwira urubyiruko, ni uko kuba umuhanzi ukomeye bisaba kugira ubwenge, kandi ntiwagira ubwenge ukoresha ibiyobyabwenge, kuko birakuyobya nyine.”

Mu rwego rwo kugaragariza urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge Knowles yafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ndetse n’inzego z’umutekano kumena ibi biyobyabwenge.

Knowles yafatanyije n'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango ndetse n'inzego z'umutekano kumena ibi biyobyabwenge.
Knowles yafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ndetse n’inzego z’umutekano kumena ibi biyobyabwenge.

Nyuma yo kumena ibi biyobyabwenge uyu muhanzikazi yabwiye Kigali Today ati “ni umwanda, biriya si ibintu, wari wabona amazi y’imvura igwa cyangwa amazi ava mu kintu bari gukoropesha, none se buriya biriya bintu wabinywa ukabaho cyangwa ukaba uwo ushaka kuba we?”

Knowles arasaba abahanzi bagenzi be guhaguruka bagafatanya n’izindi nzego kwegera urubyiruko ruri hanze aha bakaruhamagarira kwirinda ibiyobyabwenge.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ningobwanabasobanurirekukoabenchi,nikobabitecyerezaga

prence yanditse ku itariki ya: 2-06-2014  →  Musubize

Disi arumva yayinywa! lol

Rugira yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka