Nyamasheke: Yiyemeje gucuranga umuduri aho kwiba cyangwa gusabiriza

Havugimana Erasto ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 uvuka aho bita mu Kagera mu murenge wa Bushekeri, avuga ko yarebye agasanga nyuma yo guhinga nta kindi yakora cyatuma abeshaho umuryango we uretse kuririmba no gushimisha abantu.

Havugimana avuga ko yasanze kwiba ari ibintu bibi ndetse ngo asanga no gusabiriza ari ibintu bigayitse nibwo yeguraga umuduri we akajya aho abantu benshi bakunda guhurira, akabaririmbira bakamuha amafaranga.

Abisobanura agira ati “natangiye kuririmba kubera uburibwe (ububabare), nararebaga ngasanga kwiba bizanyicisha mpitamo kwihangira umuduri ndirimbira abantu bakampa amafaranga, nkabona ibijumba by’abana”.

Havugimana avuga ko ahimba indirimbo bitewe n’uko abona sosiyete ihagaze kuri ubu ngo yibanda ku ndirimbo zigisha ubumwe bw’Abanyarwanda cyane cyane akigisha Abanyarwanda gufata urugero rw’umubyeyi w’igihugu Paul Kagame we uhora abikangurira Abanyarwanda.

Havugimana Eraste avuga ko umuduri we ushobora kumwinjiriza amafaranga 1500 ku munsi.
Havugimana Eraste avuga ko umuduri we ushobora kumwinjiriza amafaranga 1500 ku munsi.

Havugimana avuga ko nta muntu wamwigishije guhimba ko mu muryango w’iwabo nta muntu wigeze aririmba cyangwa ngo acurange ariko akaba yaratekereje ko ashobora kuzaba imbarutso yo kuririmba mu muryango we.

Agira ati “ibintu byose bigira itangiriro, ubu abana banjye bashobora kuzankurikira ejo ukazasanga ari abahanzi bakomeye”. Havugimana Erasto avuga ko ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga 1500, akaza yunganira ibindi bikorwa akora nko guhinga bityo akaramira umuryango.

Havugimana ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana bane akavuga ko abonye inkunga yarushaho guhanga bikomeye kurusha uko abikora ubu.

Umuduri ni igikoresho cy’umuziki kimeze nk’umuheto uhambiriyeho igicuma, umuhanzi akubira ku kantu kameze nk’umukwege kariho bikirangirira mu gicuma, ukumva binogeye amatwi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka