Dada Cross wagombaga gukora ubukwe na Vd Frank, atwite inda y’undi mugabo

Umuhanzikazi Dada Cross ubarizwa ku mugabane w’Amerika, mu mwaka w’2012 hagiye havugwa amakuru anyuranye ko azabana n’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vd Frank, none kuri ubu atwite inda y’undi mugabo.

Aya makuru y’ubukwe yaravuzwe cyane ba nyir’ubwite babanza kujya babihakana ariko bigeze aho baza kubyemera nibwo batangaje ko bazasezerana mu mategeko tariki 21.12.2012 mu murenge wa Kacyiru naho gusezerana imbere y’Imana bikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa gatatu 2013.

Nubwo igihe cyageze bagatangaza ko bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kacyiru, baje gutangaza ko igihe cyo gusezerana imbere y’Imana cyimuriwe mu kwezi kwa Kanama 2013.

Dada Cross na Vd Frank bakundaga kugaragara kenshi bari kumwe.
Dada Cross na Vd Frank bakundaga kugaragara kenshi bari kumwe.

Umwaka ushize, ubwo Vd Frank yatangazaga ihinduka ry’umunsi w’ubukwe bwabo, yagize ati: “Ubwo Dada Cross aheruka mu Rwanda, twakoze umuhango wo gusezerena imbere y’amategeko, ariko twemeranyije ko ubundi bukwe tuzabukorera aho atuye muri Amerika, ari na ho tuzatura, ariko bitewe n’uko hari ibyo ntarashyira mu murongo byabaye ngombwa ko tubyimurira muri Kanama 2013”.

Kugeza ubu ariko, Vd Frank aracyari mu Rwanda kandi ubwo bukwe bwabo ntibwongeye kuvugwa.

Muri iyi minsi rero mu bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda hari inkuru y’uko umuhanzikazi Dada Cross yaba atwite inda y’imvutsi y’undi mugabo aho we ubwe aniyemerera ko atwite.

Dada Cross na Vd Frank muri filime bakinanye bise Tuzibanira.
Dada Cross na Vd Frank muri filime bakinanye bise Tuzibanira.

Biravugwa kandi ko iyi nda atari iya Vd Frank dore ko ariwe bendaga kubana, ahubwo ko ari iy’Umunyarwanda ufite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye mu mujyi wa Kigali.

N’ubwo atavuze se w’umwana, Dada Cross yemeje ko yenda kubyara kandi ko yanamaze gusezerana mu mategeko n’uwo mugabo we, bakaba bageze kure bitegura ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana.

Yagize ati: “Ndatwite, ntabwo nakora ikosa ryo gutwara inda nta mugabo mfite. Uwo tugiye kubyarana ni umugabo wanjye, twamaze kujya imbere y’amategeko turasezerana hasigaye kujya mu Kiriziya gusa. Ni mu minsi ya vuba nzabyara kandi ndabyishimiye kuko uwo tugiye kubyarana na we turi bamwe”.

Dada Cross kandi akomeza avuga ko we n’umugabo we bazakora ubukwe umwaka utaha nibimukundira kuza mu Rwanda, gusa nta gihe yatangaje. Yagize ati: “Nzarushingana na we. Mu mwaka utaha nzaza mu Rwanda nibinkundira, twamaze gufata gahunda neza yo kurushinga.”

Dada Cross.
Dada Cross.

Hari amakuru aturuka mu bantu bazi uyu muhanzikazi aho aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika avuga ko atari ubwa mbere uyu muhanzikazi azaba yibarutse kuko afite abandi bana babiri yabyaye atabana n’umugabo.

Byigeze no kuvugwa ko yatandukanye n’uwo babanaga nk’umugore n’umugabo mu gihe yakinanaga na Vd Frank filime yise “Tuzibanira” maze bagashyira hanze amafoto basomana, bikaba byaravuzwe ko Tyson uwo mugabo babanaga yamwanze kubera ayo mafoto nyamara we (Tyson) avuga ko bapfuye ibindi bibazo.

Abinyujije ku rukuta rwa facebook kuri uyu wa kane tariki 8.5.2014 ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba za hano mu Rwanda, Dada Cross yagize ati: “Sinitaye kubyo bamvuga ntibazatinda kubona ko banyibeshyaho icyo nzi cyo ni uko nishimye kandi nishimiye ubuzima Imana yampaye naho ubundi sinabuza inyombya kuyomba. I am happy that’s what matters. naho utarabyawe antere ibuye!!!!”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umva injiji, utarabyawe antere ibuye..... ubwo se wowe uko ni ukubyara cya?

qwerty yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka