Ngoma: Bacibwa amande y’akanozasuku kandi nta hantu babona bakagura

Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma bari mu gihirahiro kubera kwirirwa bacibwa amande yuko batahaye abagenzi akanozasuku kandi ngo aho batuguraga tutakibayo.

Bavuga ko utunozasuku hashize iminsi bajya kutugura ku biro bya koperative yabo (niyo yonyine yemerewe kuducuruza) bakababwira ko twashize maze bajya mu muhanda Polisi ikabaca amande.

Umumotari ufashwe adafite akanozasuku yahaye umugenzi acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10. Ngo gucibwa amande kandi nta hantu badukura babibonamo akarengane bityo bagasaba ko Polisi yagira ubushishozi ikareka guca amande kandi nta hantu badukura.

Umwe muri aba bamotari wanze ku dutangaza izina rye yagize ati “Njyewe bamaze kunyandikira gatanu banca amande, ubu nabuze icyo nakora. Sinaparika ngo ndeke gukora kandi ngomba kwishyura imisoro. Akenshi ubu tugenda twihishahisha twabona Polisi tugahunga umuntu akaba yanakora impanuka.”

Kubera gutinya gucibwa amande y'akanozasuku, abamotari birirwa bakwepana na police uwuyiguyemo akiruka ntahagarare.
Kubera gutinya gucibwa amande y’akanozasuku, abamotari birirwa bakwepana na police uwuyiguyemo akiruka ntahagarare.

Umuyobozi wa koperative y’abamotari mu karere ka Ngoma (COTAMON), Hitayezu Jean Baptiste, yatangaje ko koperative ariyo icuruza utu tunozasuku gusa ariko ko bahuye n’ikibazo cyuko aho baturanguraga hose basanze tudahari.

Yagize ati “Aho twaturanguraga tutuzanira abanyamuryango twaratubuze, i Kayonza ku biro bya union yacu, ubu mvuye i Kigali naho natubuze bambwiye ko ngo turi muri MAGERWA, ni ikibazo kitoroshye kuko abanyamuryango bakomeza gucibwa amande.”

Umuyobozi wa koperative COTAMON yemeza ko icyo kibazo bakibwiye Polisi ariko ikanga kwemera ko utunozasuku twabuze kuko hari koperative iba isigaranye duke maze Polisi yabona hari abamotari bamwe badufite police ikongera igaca amande.

Police yo ivuga ko itafata icyemezo cyo kureka bamwe bagakoresha akanozasuku abandi bakabireka bityo ko bishobora no guturuka ku burangare bwa koperative ijya kubuzana kuko abandi bo mu yandi makoperative baba badufite.

Kubera ibibazo nk’ibi byo gucibwa amande kuburyo aba bamotari bavuga ko barengana, byatumye imikoranire ya police n’abamotari itameze neza mu karere ka Ngoma kuko usanga bahunga police ngo nuwo bahagaritse akiruka kuko aba aziko bagiye kumuca amande.

Ntibishimiye amajile yabo yacitse bakaba badahabwa andi kandi barishyuye

Abamotari bo muri koperative COTAMON kandi binubira ko badahabwa undi mwambaro w’akazi (gilet) kuko uwo bafite washaje kandi hakaba hashize umwaka baratanze amafaranga 5000 yo kugura undi.

Iki kibazo ubwo komite nshya ya COTAMON yashyirwagaho mu kwezi kwa munani 2013 yari yahawe inshingano zo kugikemura bidatinze ariko kugera ubu ntikirakemuka kuko noneho hari n’abamotari basigaye bajyana amajile mu mahembe ya moto kuko batayambara yaracitse.

Umumotari umwe twaganiriye utifuje ko izina rye ritangazwa yavuze ko we ijile ubu afite ari iyo yakuburiwe na mugenzi we ukorera i Kigali kuko yabonaga ishaje.

Yagize ati “Ubuse ntureba iyi nubwo ishaje itya iruta iyo nambaraga njye ejobundi nayijyanaga mu mahembe ya moto kuko nabonaga ntayambara kuko yabaye ubushangi. Ikibazo nuko iyo tutayambaye police iduca amande.”

Kubera uburyo aya majile yacitse bahitamo kuyambara mu ijosi aho kuyambara bisanzwe. Abandi bo ngo bayashyira mu mahembe ya moto.
Kubera uburyo aya majile yacitse bahitamo kuyambara mu ijosi aho kuyambara bisanzwe. Abandi bo ngo bayashyira mu mahembe ya moto.

Abamotari bavuga ko impamvu izo jile zidatangwa ari uko ubuyobozi bwavuze ko buzakoresha komande aruko bose bayatanze none ngo hakaba umubare munini utizeye ubuyobozi bwa koperative ,bityo bakanga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu.

Icyo abamotari benshi bahuriraho ngo nuko koperative COTAMON yakoresha iyo komande hanyuma yazana ayo majile abamotari bakajya bayagura kubiro bya koperative aho gutanga amafaranga batazi niba bizakorwa.

Iyi koperative yavuzwemo imicungire mibi kugera ubwo igenzura (audit) yakozwe yasanze miliyoni zigera kuri 11 zaraburiwe irengero. Ayo mafaranga kugera ubu ntarasubizwa nabo yahamye kuyacunga nabi.

Umuyobozi mushya wa koperative COTAMON, Hitayezu Jean Baptiste, avuga ko icyo kibazo agiye kugikemura ko hafashwe amafaranga ya koperative mu gukora komande hanyuma ayo majile akajya agushirizwa ku biro bya koperative nkuko babyifuje.

Uku kudakoresha neza jile zabo ndetse benshi bakaba bafite iz’ahandi nka Kayonza cyangwa izi Kigali ngo byakururra ubujura kuko nta kiba kiranga umunyamuryango ngo nakora ikosa akurikiranwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntacyo wavuga kuko icyo kibazo kiri gutuma na ba Boss tutavuga rumwe kuko iyo bakwandikiye verisoma ntaho wayikura,polisi yakagombwe gushaka amakuru yabyo neza.

TOTO lili yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka