Muhanga: Urunturuntu mu itangwa ry’akazi

Bamwe mubasaba akazi mu mirimo itandukanye mu karere ka Muhanga, bakomeje kuvuga ko itangwa ry’akazi ridakorwa mu mucyo hagamijwe kugaha abazwi icyo bo bita ikimenyane.

Nubwo hari ibyagiye bivugwa ko bitagororotse mu gutanga akazi muri ako karere, kuri ubu, ikivugwa cyane ni ugutinza itangwa ry’akazi mu kigonderabuzima cya Kibangu ku ishami ryacyo (Poste de Santé) ya Jurwe mu murenge wa Kibangu.

Nkuko tubikesha abahasabye akazi ubwo hatangwaga itangazo ry’akazi, ngo baranditse ndetse bamwe batoranywa mu bemerewe gukora ikizamini cy’ubuforomo kuri iyo poste de santé, maze bamenyeshwa igihe ikizamini kizakorerwa.

Habura umunsi umwe ngo icyo gihe kigere, babonye ubutumwa bugufi bubamenyesha ko ikizamini gisubitswe kizakorwa ku wundi munsi ariko barategereza baraheba ubu hakaba hashize amezi agera kuri atatu.

Amakuru atugeraho ariko ni uko uwo mwanya wapiganirwaga ubu washyizwemo umuntu kuburyo butazwi. Umuyobozi kigonderabuzima cya Kibangu avuga ko Komite y’abaturage iyoboye kigonderabuzima ariyo yafashe icyemezo cyo gushyiramo uwo mukozi mu gihe cy’agateganyo mu gihe hagitegerejwe gukora ikizamini.

Twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibangu adutangariza ko atazi niba ako kazi karatanzwe kuko umurenge ugomba kubimenya, ariko aza kudusobanurira ko ubuyobozi bw’ikigonderabuzima bushobora kuba bwarafashe icyemezo cyo kuba bushyizemo umukozi w’igihe gito icyo yise ikiraka.

Ahandi havugwa ikibazo nkiki ni mu murenge wa Rugendabari, aho abantu basabye umwanya ku buyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Kirwa Gatorika (Ecole Primaire Kirwa Catholique), ndetse no ku mwanya w’ushinzwe amasomo kuri iryo shuri.

Naho nta kizamini cyakozwe ariko ubu hashyizwemo umukozi ushinzwe amasomo (Prefet des Etudes) hadakozwe ikizamini. Nubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yadutangarije ko ibyo bireba akarere, umukozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge yadutangarije ko nabo babaye bafashe umuntu ngo abe akora iyo mirimo mu gihe kitazwi bategereje ibizamini.

Ubusanzwe, iyo hakenewe umukozi nkuwo, hatoranywa umwe mu bahasanzwe akaba afashe izo nshingano ariko hazanywe uturutse ahandi, akaba ari nayo mpamvu hari abatabishira amakenga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, avuga ko ibyo byose atabizi ariko ko nt amukozi wemerewe kujya mu kazi adakoze ikizamini cyangwa adafite ibaruwa imiha akazi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRABABAJE CYANE NIBA IBYO BINTU ARIKO BIMEZE KABISA.NTA BUYOBOZI DUFITE.NDABONA ABO DUFITE BOSE BAVUGA KO IBIKORWA BATABIMENYA UBWO SE INSHINGANO ZABO N’IZIHE?GITIF KIBANGU NGO SIMBIZI;GITIF RUGENDABARI NGO SIMBIZI;AGAHEBUZO V/M NGO SIMBIZI,WE YANAVUZE KO NA WA MURWAYI UBA MU MUJYI ATAMUZI KANDI BYOSE BIRI MU NSHINGANO ZE RA!MUHANGA BOSE BARANANIWE AHE ABANDI BABARUHURE.DORE UZAREBE NI MUGOROBA IMOGOKA ZA BA GITIF ZOSE BABA BAKATA MURI UYU MUJYI WAGIRANGO BOSE BAYOBORA UMURENGE WA NYAMABUYE.UBWO SE BAMENYA BATE IBIBERA MU MIRENGE BASHINZWE BATAHIKOZA?IBYABA BAYOBOZI BACU BISUBIRWEMO SI NON TUGEZE AHARINDIMUKA.BARI MU NYUNGU ZABO GUSA BOSE BARIKORERA ZA BISINESS GUSA.NABO WAGIRANGO BARASIGANWA NA MANDAT NKABO TUBONA BAHUGIYE MU KWIKURIRAMO AYABO.TUZABAVUGA UBUTAHA.

alice yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka