Bigogwe: Abo umuyaga wasamburiye amazu barasaba ubufasha

Abatuye umudugudu wa Bikingi, kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe bafite amazu yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba tariki 06/01/2014 barasaba ubufasha bwo kuyasana.

Imbere y’inzu yabagamo yanahise isenyukaho gato ndetse n’igisenge cyayo kigatwarwa n’umuyaga, Nyirakaragire Julienne yadutangarije ko bagiye kumva bumva umuyaga mwinshi uvanze n’imvura usambuye inzu babamo mu masaha ya saa kumi z’umugoroba,niko guhita bibaza ibibaye.

Gusa ku bw’amahirwe mu nzu umunani zose zagize iki kibazo, nta waziguyemo cyangwa ngo agire ikindi kibazo ku buzima bwe; ikibazo bafite ni aho kuba.

Nyirakaragire avuga ko muri iyi minsi bacumbikiwe n’umuturanyi wabo mu gihe bagitegereje ko batabarwa n’ubuyobozi bakaba hari icyo bakorerwa kugira ngo basubire mu macumbi yabo yangijwe n’umuyaga.

Nyirakaragire Julienne uri imbere y'inzu yabagamo igasamburwa n'umuyaga uvanze n'imvura.
Nyirakaragire Julienne uri imbere y’inzu yabagamo igasamburwa n’umuyaga uvanze n’imvura.

Mutwarangabo Simon uyobora umurenge wa Bigogwe avuga ko iki kibazo bakizi kandi basaba abo byabayeho kwihangana mu gihe hashakishwa icyakorwa.

Uyu muyobozi avuga ko komite ishinzwe imicungire y’ibiza mu murenge izaterana ikiga kuri iki kibazo ikareba n’icyo yaba igikozeho mu bushobozi ifite inakurikije ubushobozi bwa buri wese mu bahuye n’iki kibazo.

Ikindi yongeraho ngo ni uko bakora raporo vuba bakayohereza ku karere nako kakaba kayohereza muri minisiteri ibishinzwe kuburyo bitarenze ukwezi kumwe aba bantu baba nibura basubijwe mu macumbi yabo.

Yongeraho ko hari abo amabati yabo ashobora kuba atangiritse cyane ku buryo bashakirwa ubufasha bw’ibiti bakaba bahera ku mabati atangiritse agasubizwaho ndetse hari n’aho abo ibisenge byagurutse kandi badafite n’ubushobozi hakazashakirwa hamwe uko bafashwa.

Nubwo amazu 8 ariyo yasenywe ibisenge n’uyu muyaga uvanze n’imvura, mu mudugudu wa Bikingi hagaragara n’andi mazu afite ibibazo ku buryo hatagize igikorwa nayo aramutse ahuye n’ibiza ashobora guhita yangirika.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka