Rusizi: Yahawe iminsi itatu yo gusenya igorofa yongeye kuri hoteri yaguze

Nyuma y’isuzuma ry’imyubakire ijyanye n’umujyi w’akarere ka Rusizi yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara, uwaguze Hotel Ten To Ten yahawe iminsi itatu ngo abe yasenye inyubako yayongeyeho kuko ngo itujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.

Ubwo icyo cyemezo cyafatwaga, Patrick Uwimana waguze iyo hotel muri cyamunara ntiyari ahari gusa ibigaragara nuko uwo yari yatumye yasaga n’udasobanukiwe n’ibijyanye n’ubwubatsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, yamusobanuzaga ibijyanye n’iyo nyubako aho kugirango abisobanure akajya impaka n’inzego z’ubuyobozi.

Yasabwe gusenya inyubako yo hejuru bitarenze iminsi 3.
Yasabwe gusenya inyubako yo hejuru bitarenze iminsi 3.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 10/01/2014, abakozi b’akarere baje kureba ibyakoreshejwe mu kubaka iyo nyubako hanarebwa niba igihe bahawe cyo kuyisenya kiri kubahirizwa mu gihe ngo batacyubahirije akarere kazayisenyera hanyuma nyirayo yakwe amafaranga azaba yakoreshejwe mu kuyisenya.

Kuba hafashwe ibyemezo byo gusenya izo nyubako zongerewe kuri iyi hoteri ngo biraterwa nuko batinya ko yazagwa ku bantu dore ko akarere ka Rusizi gakunda guterwa n’imitingito itunguranye.

Uwo musore ushinzwe inyubako z'iyo hoteri ngo yahanganaga n'ubuyobozi bamusaba ibisobanuro.
Uwo musore ushinzwe inyubako z’iyo hoteri ngo yahanganaga n’ubuyobozi bamusaba ibisobanuro.

Kubera iyo mpamvu abandi baturage bubaka amazu hirya no hino mu mujyi w’akarere ka Rusizi basabwe kwitondera inyubako badafitiye uburenganzira kugirango hato batazahomba mu gihe cyo kuzisenya.

Mu mujyi wa Rusizi hagaragara amazu menshi yubakwa adafite ibyangombwa amwe muriyo akaba yarabaruwe kugirango afatirwe ingamba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka