Gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera RPPD (Rwanda Public Private Dialogue) yatangijwe mu karere ka Burera mu rwego kurebera hamwe ibibazo bibangamiye abikorera kugira ngo bizashakirwe ibisubizo.
Abacuruzi b’inyama mu isoko rikuru rya Rwamagana bamenyeshejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigabiro ko bahagaritswe kongera gucururiza inyama muri iryo soko kandi baravuga ko batamenyeshejwe igihe bazasubukurira imirimo yabo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyamenyesheje ko imashini ya ‘Electronic Billing Machine (EBM)’ yatumye gukwepa umusoro ku nyongeragaciro wa TVA bidashoboka, kandi ko abacuruzi bagiye koroherwa kubarura ibyo bacuruje no kubika inyandiko ku buryo zitangirika.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira uruhare mu bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije kugira ngo abagore babashe kugira uburenganzira busesuye ku mutungo w’ubutaka kuko kugeza ubu abagore bo mu Rwanda, by’umwihariko bo mu cyaro bagihura n’iyi mbogamizi.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije uburyo bwo gutombola ku banyamahirwe bagira umuco wo kwaka Facture bakabona ibihembo kugeza ubu bigizwe n’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri Facture yatomboye. Mu gihe kiri imbere ibi bihembo bikazaniyongeramo ama telefone, television ndetse icya rurangiza kikazaba imodoka.
Nyuma y’igihe kinini havugwa ko abatuye i Sovu mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, bazimurwa kugira ngo haboneke ahazubakwa inganda, miriyoni zisaga magana atanu zo kubishyura zarabonetse.
Nyuma yaho mu karere ka Kirehe habonekeye umuriro w’amashanyarazi kuri ubu aka karere kamaze no kubaka Gare aho ubu imodoka zatangiye no gukoreramo mu gihe abaturage bari bamaze igihe nta Gare bagira.
Ministeri y’imari (MINECOFIN) na Banki y’igihugu (BNR), batangaje gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.
Abarimu bo ku ishuri Ste Mary’s High School Kiruhura bavuga ko batishimira guhatirwa kujya muri Koperative Umwarimu Sacco, ahubwo ko bakwiye kurekerwa uburenganzira bwo guhitamo kujya muri iyi koperative bitewe n’ibyiza bayibonamo.
Abakora ibikorwa byo gusekura isombe mu isoko rya Buhanda riherereye mu karere ka Ruhango, batangaza ko ibi bikorwa bakora bibatunze n’imiryango yabo, kandi bikaba byarabafashije kwiteza imbere.
Abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG /ISHAMI FAMILY bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Kabali mu murenge wa Kanzenze mu bikorwa by’isuku.
Umujyanama akaba n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, madamu Uwitonze Odette, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2014 yatangarije inama njyanama y’akarere ko Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ari cyo kigiye kwakira imisoro bityo bakaba biteze ko amafaranga avamo aziyongera.
Akarere gafatanyije n’abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kubaka ibagiro cya Kijyambere mu Murenge wa Gakenke, rizuzura ritwaye akayabo ka hafi miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amayero (miliyari 20 RwF), yo kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 zo mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Kayonza.
Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko nyir’uruganda rutunganya ikawa, Bufcoffee, yabasabye kwegeranya amafaranga ibihumbi bitanu buri wese kugira ngo azabashe kuboroza ingurube, nyamara ngo hashize imyaka itatu atarubahiriza isezerano kandi we yarakiriye amafaranga.
Akarere ka Bugesera gakeneye amafaranga 980 522.300 yo kubakira ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya.
Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Rwesero riri mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke imaze gutangira, bikaba biteganywa ko uyu mwaka uzarangira isoko ryimutse kandi ngo bikazagira impinduka nziza mu bucuruzi bwo mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abahacururizaga.
Abafundi n’abayede bagera kuri 70 bari bamaze ukwezi bavuguruye ibyumba bine by’amashuri byo ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro barizezwa ko amafaranga yabo baba bayahawe bitarenze tariki 14/02/2014.
Sosiyete SOPROTEL yari ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’iya Libiya, yari ifite Hotel Merdien Umubano, yaseshwe bituma iyi hotel ihita ishyirwa ku isoko, nyuma y’ubwumvikane bucye bushingiye ku miyoborere yayo bwari bumaze igihe kinini.
Umuyobozi wungurije w’umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu karere ka Africa y’uburasirazuba, Dr. Charles Ebow Owubah yijeje Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ko World Vision igiye kongera ibikorwa iteramo inkunga u Rwanda mu turere twa Ngororero, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.
Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo umunsi w’abakundana wa Saint Valentin ugere ngo abacuruza imitako n’ibindi bihangano mu karere ka Gicumbi nibo babona icyashara kinshi kuri uwo munsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imiryango y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, yatujwe muri ako karere, igiye kubakirwa bidatinze kuburyo bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2014 amazu yabo azaba asakaye.
Uwitwa Mukankurikiyimfura Merena utuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambi ho mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, ashimira Nyakubahwa Paul Kagame ko yamukuye muri Nyakatsi.
Gare ya Musanze yatashwe k’umugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 07/02/2014, yuzuye itwaye miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse kuba igikorwa cy’iterambere kindi i Musanze, ije gufasha mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abagenzi n’ibyabo.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yasinyanye na Banki Nyafurika (AfDB) amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu kubaka umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 119.
Iyo winjiye ahakorerwa ubwubatsi mu bigo bimwe na bimwe mu karere ka Ruhango, usanga abakozi benshi batagira ibikoresha bishobora kubarindira impanuka igihe bari mu kazi kabo.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo baracana umuriro w’amashanyarazi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yijeje abaturage bo mu mirenge ya Cyabingo, Busengo, Rusasa, Muzo na Janja uwo muriro mu ntangiriro z’umwaka ushize.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ubu bakaba baracumbikiwe i Ruhashya ho mu Karere ka Huye, ari naho bazubakirwa, bishimira ko ubuyobozi n’abaturage basanze babagaragarije umutima wa kivandimwe.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akamara imyaka ine yarabuze akazi, Mfitumukiza Onesphore utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yihangiye umurimo wo gutubura imbuto, imboga, indabyo n’ibiti bitandukanye. Ngo amafaranga akuramo yamukuye mu bukene kuburyo anamurihira kaminuza.
Bamwe mu bacururiza mu turere twa Kayonza na Ngoma ngo basanga igiciro cy’utumashini dutanga inyemezabwishyu gihanitse, ku buryo bishobora kuzaba imbogamizi ku bucuruzi bwa bo bitewe n’uko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kibategeka gukoresha utwo tumashini.