Ruhango: Abacuruzi ngo ntibazongera kugwa mu bihombo

Abacuruzi bakorera mu karere ka Ruhango, baravuga ko uyu mwaka mushya wa 2014 bawutangiranye ingamba nshya z’ubucuruzi, kuko ngo bazakora ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.

Ibi aba bacuruzi babitangaje nyuma y’aho bemeza ko umwaka ushize wa 2013 ubucuruzi bwabo butagenze neza ahanini ngo bikaba byaratewe n’uko habaye imihindagurikire y’ibihe abaturage ntibsahobore kweza.

Hakizimana Elias acururiza mu isoko rya Ruhango, avuga ko umwaka wa 2013 ubucuruzi bwe bwagenze nabi cyane, ariko ngo mu mwaka 2014 biteguye kuzakora neza kuko babona noneho ibihe bimeze neza.

Ati “urabona abakiriya bacu ni abahinzi, kandi uzi neza ko uyu mwaka turangije ibihe byabaye bibi cyane. Bivuze ko niba umuhinzi yahinze imvura ikabura ntasarure ngo agurishe imyaka, natwe ubwo nyine turihanagura, ahubwo ukazikanga n’ayo wari warashoye yaramaze kurangira kuko nubwo waba utinjiza, ntiwahagarika kurya”.

Abacuruzi bo mu isoko rya Ruhango baremeza ko bazinjiza cyane muri 2014, ariko bagasaba ko imisoro yagabanywa.
Abacuruzi bo mu isoko rya Ruhango baremeza ko bazinjiza cyane muri 2014, ariko bagasaba ko imisoro yagabanywa.

Uwimana Marie Chantal acuruza inkweto za Bodaboda, we avuga ko atari yakamaze igihe kinini mu bucuruzi, gusa ngo mu mezi abiri yari amaze abutangiye, iyo yabonaga amafaranga yo kurya yumvaga ari ibyo.

Chantal kimwe n’abandi bacuruzi twaganiriye, yemeza ko uyu mwaka biteguye kuzawukoramo neza, kuko ndetse ngo bazanagerageza guhindura ubucuruzi bwabo bita ku babagana, kuko ngo byanze bikunze bazaba bafite amafaranga menshi, dore ko ubu babona nta kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kizongera kugaragara cyane.

Ikindi aba bacuruzi bagaragaza cyababereye imbogamizi ikomeye cyane muri uyu mwaka dushoje wa 2013, ngo ni imisoro yabaye myinshi kandi nabo badacuruza neza. Bemeza ko gusora ari ngombwa ku muntu wese ukora, ariko bagasaba inzego zibishinzwe kubagabanyiriza iyi misiro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka