Ibi bitangazwa na Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari, uvuga ko ibi bikunze kubaho cyane muri aka karere ku modoka zipakira imizigo.
Imodoka zipakira imizigo ngo hari amahoro ziba zigomba gutanga ya parikingi ariko benshi mu bashoferi bahitamo gupakira ninjoro ngo babone uko bayacikana.
Mukaminani ariko avuga ko ku bufatanye n’inzego zindi,iki kibazo cyahagurukiwe ku buryo mu masaha bazi ko izi modoka zikunze gupakirira basigaye bagenzura rimwe na rimwe hagakorwa umukwabu, izifashwe zigahanwa by’intangarugero ku buryo n’abandi bahabonera isomo ku buryo bacika ku gucikana imisoro.
Gusa mu rwego rw’imikoranire myiza no kwirinda ibihano, umuyobozi wungirije w’akarere arasaba abashoferi bose batwara imodoka zipakira kubahiriza amabwiriza basabwa kuko nta mananiza arimo.
Umwaka ushize, akarere ka Nyabihu kari gafite abasora bagera kuri 300 bashobora no kurenga. Kakaba gashimwa n’Intara y’Iburengerazuba mu kuzamuka mu kwinjiza imisoro n’amahoro ugereranije n’imyaka yashize.
Aka karere kavuye kuri miliyoni 324 mu mwaka wa 2011-2012 kagera kuri miliyoni 445 mu mwaka wa 2012-2013. Kakaba gafite intego yo kuzagera kuri miliyoni 500 uyu mwaka.
Muri rusange, Intara y’Iburengerazuba yinjije imisoro igera kuri miliyari 13 mu gihe yateganyaga kwinjiza miliyari 9; nk’uko Ndatsikira Evode uhagarariye ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Iburengerazuba yabidutangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|