Itangazamakuru rirashimirwa uruhare mu gukumira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta

Leta irashima uruhare itangazamakuru rikomeje kugira mu kuyifasha kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, kuva urwego rwa Leta rushinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa (OAG) rwajyaho mu myaka 15 ishize.

Nk’urwego rushinzwe gutangariza Abanyarwanda amakuru y’ibibera mu gihugu, abanyamakuru barakangurirwa gukomeza kurushaho gusobanukirwa imiyoborere myiza cyane cyane ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni.

Ati "Ni byiza ko itangazamakuru riba ryumva uko iyi gahunda ikorwa, uko itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa. Icyashimishije muri ibi biganiro ni uko abagize itangazamakuru ubona bumva neza iki gikorwa uko gitegurwa ndetse n’intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka neza umutungo wa Leta n’ibibazo bikigaragaramo bakaba babyumva kimwe.

Noneho n’uruhare basabwa kugira ngo bajye kwigisha Abanyarwanda akamaro k’imicungire y’umutungo cyane cyane abacungamutungo w’igihugu cyacu".

Uhereye iburyo: Obadia Biraro ushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry'imari ya Leta, Minisitiri James Musoni na Depite Nkusi Juvenal mu kiganiro n'abanyamakuru.
Uhereye iburyo: Obadia Biraro ushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, Minisitiri James Musoni na Depite Nkusi Juvenal mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba gufatanya n’ubuyobozi mu gutahura no gushyira hanze abayobozi bagira uruhare mu makosa cyangwa inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Ibi yabitangarije mu biganiro byahuje abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda n’urwego rushinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa (AOG). Inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 7/1/2014.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadia Biraro, yatangarije Kigali Today ko mu myaka 15 uru rwego rumaze ruriho rwifuza gukorana n’itangazamakuru cyane, kuko hari byinshi rishobora kubagezaho byerekeranye n’amakuru narwo rukabaha amakuru ku mibare rufite.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubundi yo tangazamakuru rikoze neza rigera kuri byinshi kandi kuko niryo rihuza leta n’abaturage. ibi bigasobanura koiyo badakoze neza ibyo bashinzwe rubanda ntibamenya ikijya mbere. birabasaba gukomeza kuba ijisho rya rubanda rero , bakabagezaho ibibakorerwa nibwo igihugu cyacu kizatera imbere

cati yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

itangazamakuru rigira uruhare rwinshi mu kubaka cyangwa se gusenya, igihe cyoserikoze neza rirubaka ariko iyo rigaragaje imikorere itari myiza rirasenya, ibyo rero nibyo bikwiye kuzajya byitabwaho igihe cyose, itangazamakuru rigacungirwa hafi kugirango ridasenya, kandi rikore neza!!ingero rizarahari nyinshi ko igihe cyose itangazamakuru ryakoze nabi mu rwanda ingaruka mbi zabonetse kandi zikagera kuri rubanda nyamwinshi!!

hirary yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka