Gakenke: Abaturage barasaba akarere ko bishyurwa ingurane ku mitungo yabo babariwe

Abaturage batuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushombonera cy’Umujyi wa Gakenke barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo.

Bamwe mu baturage batuye muri ako kagali batangarije Kigali Today ko umukozi w’umurenge yabaruye imyaka itandukanye yari ihinze mu mirima yanyujijwemo imihanda, banasabwa gufunguza konti kugira ngo amafaranga azacishweho bizezwa ko mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kutazarangira batabonye amafaranga y’ingurane babariwe, ariko baratategereje amaso ahera mu kirere.

Bagaragaza akababaro kabo batewe n’uko batishyurwa, ngo ibyo basabwe byose barabikoze ariko ibyo kwishyurwa n’akarere barategereza baraheba.

Umujyi wa Gakenke urimo gukura n'ubwo atari ku muvuduko wihuta nk'indi mijyi.
Umujyi wa Gakenke urimo gukura n’ubwo atari ku muvuduko wihuta nk’indi mijyi.

Mbabanyanga Francois ababaye ku maso agira ati: “Twarahwereye bitewe n’imyaka batemye baharura iyi mihanda ibijumba, ibishyimbo, amateke, za voka n’insina z’imibyare, rwose twarahwereye none baratubyira ngo bazaduha amafaranga…tugura udutabu none reka da twarategereje turaheba.

Ibintu byacu byarabaruwe, tugura udutabu, ndanagafite nakakwereka batuma dutanga amafaranga ariko ayacu turategereza turahirirwa.”

Ngo imyaka yangijwe bakora iyo mihanda yabateje inzara mu ngo zabo kuko ni yo yagombaga gutunga imiryango yabo kandi bakanayakuraho amafaranga yo gukemura ibibazo binyuranye birimo kwishyura mitiweli, bamwe bakaba bafite ikibazo cyo kwivuza.

Mu magambo ye, Harelimana ati: “ Imyaka twahinze twari dutegereje gukuramo amafaranga yo kuriha mitiweli, twari twize ko imiryango yacu izabaho neza bitewe n’iyo myaka batemye byatungaga cyane, twagize ikibazo cy’inzara cyane.”

“Abaturage bose aho umuhanda wanyuze nta mitiweli bafite, mfite abana bane nanjye turi batandatu, nta mitiweli dufite kubera ikibazo nk’icyo ngicyo, kurya ntibigishoboka.” Uko ni ko Gasirikare, umuturage wangirijwe imyaka yuzemo avuga.

Imihanda yaciwe mu mirima y'abaturage, ingurane ntizirishyurwa.
Imihanda yaciwe mu mirima y’abaturage, ingurane ntizirishyurwa.

Ku kibazo cyo kwishyurwa, Niyibizi Innocent, umukozi w’akarere ukora mu biro by’ubutaka, yavuze ko amafaranga yo kubishyura ahari, ikibazo cyatumya batinda kubishyura cyatewe n’uko hari amakosa yagaragaye mu mibare basaba ko umurenge ubikosora. Yongeraho ko hari abaturage badafite nimero za konti ndetse hatagaragara na nimero zabo z’amakarita y’irangamuntu.

Kuva muri Mata 2012, Akarere ka Gakenke katangiye gushyira mu bikorwa igishushombonera cy’Umujyi wa Gakenke aho abi mu gihano nsimburagifungo bakoze imihanda ingana n’ibirometero 11, abaturage bagera ku 120 bakaba babariwe imitungo yabo ifite agaciro kagera ku miliyoni nka 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye sinumva ukuntu umukozi avuga ko amafaranga ahari abaturage bakaba bamaze amezi 6 nta mafaranga yabo, Ese bakora iki? Ayo makosa yakozwe n’umurenge bayakoze he iki muri icyo gihe cyose? Nimukemure ikibazo cy’abaturage vuba.

baba yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka