Muri Mata 2014, Abanyehuye bazaba bafite gare

Nyuma y’igihe kitari gitoya ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwizeza gare abagatuyemo n’abakagendamo, noneho iri kubakwa na KVSS, ibitewemo inkunga n’inkeragutabara (reserve force) izaba ishobora kwifashishwa mu kwezi kwa 3/2014.

Ubwo umuyobozi w‘Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yasuraga ibikorwa binyuranye byo mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu 3/1/2013, yagaragarijwe ko iyi gare igomba kubakwa mu byiciro bibiri.

Guhera mu kwezi kwa Mata iyi gare ngo izaba ikora.
Guhera mu kwezi kwa Mata iyi gare ngo izaba ikora.

Icyiciro cya mbere kijyanye no kubaka aho imodoka zizajya zihagarara ndetse n’aho abagenzi bazajya bicara bategereje imodoka, ibiro, amazu yo gucururizwamo yemwe n’aho gufatira amafunguro (resitora). Iki cyiciro ni cyo kizarangirana n’impera z’ukwezi kwa Werurwe.

Icyiciro cya kabiri kijyanye no kubaka hoteli izaba iri imbere muri gare, ikinamba cyo kogerezamo imodoka ndetse na sitasiyo yo kunywesherezaho essence. Imirimo y’iki cyiciro cya kabiri ngo izatangira icya mbere kikirangira.

N'ubwo muri iyi gare hari ahantu hari amagarage, n'abafite ubumuga bifashisha amagare bafite aho bazajya banyura.
N’ubwo muri iyi gare hari ahantu hari amagarage, n’abafite ubumuga bifashisha amagare bafite aho bazajya banyura.

Iyi gare ngo uretse kuzaba ifite umwihariko wo kuba irimo ibintu byose bikenerwa n’abagenzi ndetse n’imodoka zibatwara, izaba inafite agashya kataboneka mu zindi gare zo mu Rwanda, yemwe ngo no muri EAC, izaba irimo za camera zifotora ibihabera byose.

Biteganyijwe ko izuzura itwaye akayabo ka miriyari zisaga ebyiri z’amanyarwanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niharambe abayobozi bacu badufasha gutera imbere muri byose, banyahuye ntimuzayipfushe ubusa

vuduka yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka