Rubavu: Ubucuruzi bw’amakara bwambukiranya umupaka bugiye guhagarara

Ikibazo cy’amashyamba atemwa agatwikwamo amakara agurishwa mu gihugu cya Congo kimaze gufata intera kuburyo ubuyobozi butabyitondeye bwazasanga amashyamba yarashize kandi agomba kongerwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko kuba umufuka w’amakara ugeze ku mafaranga ibihumbi 10 biterwa n’ubucuruzi bw’amakara bwambukiranya umupaka aho abaturage batwika amakara bakohereza amatoni n’amatoni muri Congo bagamije kuyagurisha kandi bangiza amashyamba yabo.

Bahame avuga ko iki kibazo akarere kakigishijeho inama Minisitiri ufite munshingano ze umutungo kamere akabwira akarere ko ubwo bazasanga bibangamiye ibidukikije ubu bucuruzi bwahagarara kuko bukomeje mu minsi iri imbere amashyamba yahungabana u Rwanda rugahura n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere bitewe no kohereza amakara mu gihugu gifite amashyamba menshi kurusha u Rwanda.

Bamwe mu baturage batwara amakara i Goma hano bari bageze ku mupaka w'u Rwanda.
Bamwe mu baturage batwara amakara i Goma hano bari bageze ku mupaka w’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu kandi avuga ko uretse ikibazo cy’amakara yoherezwa Congo atewe impungenge na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze bajya mu gihugu cya Congo batabifitiye uruhushya nyamara ntibagire ikibazo.

“Tureba ukuntu umuturage wacu ajya muri Congo agafatwa agakubitwa agacibwa amafaranga yitwa umugambanyi, nyamara umuyobozi mu nzego zibanze ntagire ikibazo.” Bahame Hassan avuga ku bayobozi bajya muri Congo batabifitiye impushya kandi batabyemerewe.

Akarere ka Rubavu katanze amabwiriza ko nta bakozi ba Leta bagomba kwambuka umupaka bajya muri Congo kuko bafashwe bishobora gutera ikibazo ku ruhande rwabo n’umutekano w’igihugu ariko ngo hari ababikora.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Rwanda bajya muri Congo baciye inzira zitazwi.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Rwanda bajya muri Congo baciye inzira zitazwi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko uretse kwihanangiriza abayobozi bambukiranya imipaka basabwa no kwita ku baturage kuko kutabegera byongerera umurindi umwanzi kubona aho ahahera abaturage abashuka.

Hari amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko intasi za FDLR zikorera mu itsinda CRAP zikorera ku mupaka wa Congo zimaze iminsi zisaba abaturage kwifatanya na FDLR kuko bakwa ubwisungane mu kwivuza.

Izi nzego zivuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ugufasha umuturage kubaho neza no kwivuza igihe agize ikibazo kandi ku mafaranga macye nyamara ngo inzego zibanze zitamwegereye yakumva ibyo abwirwa mu gihe ibikorwa ariwe bifitiye inyungu.

Umwe mu mipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi unyurwaho n'abantu benshi ku munsi w'umuganda.
Umwe mu mipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi unyurwaho n’abantu benshi ku munsi w’umuganda.

Kutegera abaturage muri Rubavu kandi ngo bituma bamwe mu baturage muri Gisenyi batitabira ibikorwa by’umuganda bakigira mu mujyi wa Goma bakagaruka urangiye, uku kwambuka kukaba gukunze kuboneka iyo hari ibikorwa rusange nk’igihe by’ibiganiro mu gihe cyo kwibuka.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gufata ingamba kubatitabira umuganda kuko bwasanze mu tundi turere n’abafata ingendo zihagarikwa bagakoreshwa umuganda abatawukoze bagacibwa amande, Rubavu akarere kavuga ko kazajya gasaba ko umupaka ufungwa abaturage bakabanza gukora umuganda warangira bagakomeza ingendo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubatubwirire abaturage baho ntabazakunde amafaranga kurusha igihugu cyabo none se nibamara gutema amashyamba yose barumva imirima yabo izuhirwa niki? ikindi nanone nasaba akarere ka Rubavu ni ugucunga umutekano aba ba FDLR batazaduhungabanyiriza umutekano.

Remero yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka