Rusizi: Inama njyanama yasabye akarere gukoresha neza umutungo wa Leta

Nyuma yaho komisiyo y’ubukungu y’akarere ka Rusizi igaragaje ko hari amafaranga akoreshwa bitari ngombwa, abajyanama b’akarere basabye ubuyobozi kudasesagura umutungo wa Leta kuko ngo hari byinshi bikenewe kandi bifitiye igihugu akamaro ayo mafaranga yakagombye gushorwamo.

Mu byo akarere gakoreshamo amafaranga menshi kandi bitari ngombwa harimo ingendo z’akazi, inama nyinshi kandi zitinda bigatuma abazitabira bagaburirwa bose, kohereza abakozi mubutumwa bw’akazi bitihutirwa cyane n’ibindi.

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, yatangarije abayobozi b’aka karere ko gukoresha amafaranga menshi ataribyo bituma ibikorwa bigerwaho abasaba gukoresha amafaranga y’akarere neza kandi hakoreshejwe amafaranga make.

Akarere ka Rusizi karasaba kugabanya amafaranga gakoresha bitari ngombwa.
Akarere ka Rusizi karasaba kugabanya amafaranga gakoresha bitari ngombwa.

Ibyo ngo bizatuma amafaranga yagendaga mu bitagira akamaro akoreshwa mu bindi bikorwa bitume iterambere ry’aka karere rikomeza kwihuta. Nubwo abakozi benshi batanezezwa n’iyo ngingo ngo icyangombwa si uko abantu bakwinezeza kuruta uko ibikorwa rusange bigirira abaturage n’igihugu akamaro byagerwaho.

Kamanzi Symphorien yasabye abayobozi b’aka karere guharanira ko aka karere katera imbere buri wese akumva ko agomba kubigiramo uruhare kuko arizo nshingano z’ubuyobozi mu iterambere ry’igihugu kuko ari nabo bashinzwe kureberera abaturage n’igihugu muri rusange.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka