Kayonza: Urubyiruko 50 rwahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo rwahawe impamyabushobozi

Urubyiruko rugera kuri 50 rwo mu karere ka Kayonza rwahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza, rwahawe impamyabushobozi nyuma y’amezi atatu rwari rumaze ruhugurirwa muri icyo kigo.

Mu byo urwo rubyiruko rwigishijwe ngo harimo no kudasuzugura umurimo kuko iyo ukozwe neza uteza imbere buhoro buhoro.

Abahawe ayo mahugurwa bavuga ko hari byinshi bayungukiyemo cyane cyane mu bijyanye no guhindura imyumvire, nk’uko bamwe mu bahuguwe babivuga. Uretse kuba byaragiriye akamaro abahuguwe, ngo hari n’intambwe urundi rubyiruko rugenda rutera mu guhindura imyumvire rubifashijwemo na rugenzi rwarwo rwahuguwe muri ayo masomo yo kwihangira imirimo.

Urubyiruko 50 rwahawe impamyabushobozi z'amasomo yo kwihangira imirimo rwize mu gihe cy'amezi atatu.
Urubyiruko 50 rwahawe impamyabushobozi z’amasomo yo kwihangira imirimo rwize mu gihe cy’amezi atatu.

Hakizimana Jean Bosco wo mu kagari ka Juru mu murenge wa Gahini avuga ko uretse kuba ayo mahugurwa yaratumye yiteza imbere ku giti cye, ngo yanamufashije guhindura imyumvire y’urubyiruko rwo mu kagari atuyemo bituma rukura amaboko mu mifuka rutangira gahunda yo kwiteza imbere.

Ati “Nungutse ubumenyi bwinshi kuko mbere nari mfite imyumvire iri hasi, ariko maze kwiteza imbere bifatika, kandi nagiye mfata urubyiruko rwo mu kagari ka Juru mbashishikariza kwibumbira mu makoperative. Bamaze kwiteza imbere ku buryo batakiri bababndi bo kwifata mu mifuka gusa”.

Hakizimana Jean Bosco ngo yahinduye imyumvire y'urubyiruko rwo mu kagari atuyemo ubu rukaba rutakiri urwo guhoza amaboko mu mifuka.
Hakizimana Jean Bosco ngo yahinduye imyumvire y’urubyiruko rwo mu kagari atuyemo ubu rukaba rutakiri urwo guhoza amaboko mu mifuka.

Tugirimana Mustapha we avuga ko nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa adashobora gusuzugura umurimo igihe abona hari icyo wamwinjiriza.
Yongeraho ko hari bamwe mu rubyiruko banga gukora imirimo bavuga ko ari iy’abantu basa nabi, nyamara ntibahe agaciro icyo iyo mirimo yabagezaho. Kuri we ngo yamaze guhindura ibitekerezo akaba anashishikariza bagenzi be kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude, avuga ko nyuma yo guhugura urwo rubyiruko habaho gahunda yo kurukurikirana hagamijwe kurufasha gukoresha neza impano za rwo kugira ngo zibyazwe umusaruro.

Kuri ibyo ngo haniyongeraho kurufasha mu kuruha ubushobozi bwo gutegura imishinga ibyara inyungu, ndetse rukanahuzwa n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo rubone amafaranga rwaheraho rwihangira imirimo.

Umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko cya Kayonza avuga ko urubyiruko rwahuguwe ruzakurikiranwa mu gihe cy'amezi icyenda runafashwa guhuzwa n'ibigo by'imari iciriritse.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza avuga ko urubyiruko rwahuguwe ruzakurikiranwa mu gihe cy’amezi icyenda runafashwa guhuzwa n’ibigo by’imari iciriritse.

Ayo mahugurwa yatanzwe muri gahunda yitwa STRYDE ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza cyatewemo inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Tecnoserve, abayitabiriye bakaba barahuguwe ku bintu bitandukanye bavuga ko bizabafasha mu gihe kiri imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka