Rubavu: Ibagiro rya kijyambere ryatangiye gushyirwa mu gihombo no kutitabirwa

Ubuyobozi bw’ibagiro rya kijyambere ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyari eshatu mu karere ka Rubavu, butangaza ko butangiye guhangayikishwa n’imikoranire y’ababazi n’ubuyobozi bw’akarere kuko bishobora kubagusha mu gihombo.

Ruzage Jerome, umuyobozi w’iri bagiro rya kijyambere avuga ko iminsi bamaze bakora bataratunganya inka zirenga icumu ku munsi mu gihe uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo gutunganya inka 200 ku munsi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, wafunguye uru ruganda taliki ya 21/12/2013 yasabye ubuyobozi bw’akarere gufasha uru ruganda kubona amatungo yo gutunganya, asaba ababazi bose mu karere ka Rubavu ko bajya banyuza amatungo yabo muri iri bagiro kugira ngo ritange inyama zifite ubuziranenge bitandukanye nibyo kubagira mu bihuru.

Minisitiri Karibata kandi yatangaje ko ibikorwa byo kujyana amatungo mu mahanga bidakwiye ahubwo yazajya atunganyirizwa muri iri bagiro hanyuma hakajyanwa inyama zitunganyije neza, avuga ko ibi bikorwa bikozwe neza byakongera abashoramari b’ibikomoka ku nka birimo amahembe n’impu.

Iri bagiro rifite ubushobozi bwo gutunganya inka 200 ku munsi nyamara nta na rimwe rirarenza inka 10 ku munsi.
Iri bagiro rifite ubushobozi bwo gutunganya inka 200 ku munsi nyamara nta na rimwe rirarenza inka 10 ku munsi.

Ubuyobozi bw’ibagiro buvuga ko butangiye guterwa impungenge n’imyitwarire y’ababazi kuko batanyuza inka zabo muri iri bagiro ahubwo bakomeje kuzibagira mu bihuru n’ahandi batemewe, nka taliki 31/12/2013 mu mujyi wa Gisenyi habazwe inka zirenga 250 nyamara iri bagiro ntiryabonye n’inka 10 kuburyo bikomeje gutyo ryafunga ritamaze kabiri.

Ruzogera avuga ko guhomba kwabo byatera ingaruka ku ishoramari ry’igihugu. Ati “ibi byose twabikoze kugira ngo dufashe Leta ndetse no guhamagarira abashoramari gukorera mu Rwanda, ubu se duhombye n’akayabo twashyizemo ninde mushoramari uzava hanze kuza guhomba?”

Ibagiro rya kijyambere mu karere ka Rubavu rifite inshingano yo gutanga inyama zifite ubuziranenge bitandukanye no gukora ubucuruzi, abasanzwe bakora akazi ko kubaga bagomba kurinyuzamo amatungo rikayatunganya ubundi rikayabasubiza ariko aborozi ntibabikozwa.

Mu gihe akarere kasabwaga guhita gasaba ababazi kujya bazana amatungo mu ibagiro nabyo ngo byaba bitarakozwe kuko akarere kabisabye imirenge ntikabwire inzego z’umutekano kuburyo ababazi batabiha agaciro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko aha rwose ikosa biragaragara ko ari iry’AKARERE. Bazi neza ko "gérer le changement c’est gérer le conflit"
ni ukuvuga ngo burigihe impinduka iragorana. Hagombaga inama muri buri murenge ugize umujyi wa RUBAVU abagombaga kuyitumirwamo sijye ubabarusha. Inama igatanga amabwiriza afatika wongeyeho n’ibihano. Ibi kandi uwakoze inyigo y’ibagiro rya KIJYAMBERE yagombaga kuba yarabishyize mu nyigo. Naho ubundi umuti uroroshye. Gusaba icyangombwa cy’ucuruza inyama kigaragaza ko za nyuze mu IBAGIRO RYEMEWE, yakibura zigatwikwa cyangwa agacibwa amande kuva ku bihumbi 100 gusubiza hejuru. Ntawatinyuka rero kwongera gucuruza inyama zitazwi aho zabagiwe. IBISHOBOKA NYABUGOGO na KICUKIRO (amabagiro) kuki bitakunda RUBAVU.Nirihomba ubuyobozi buzabibazwe.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Niba batarahaye cyangwa ngo basezeranye Abayobozi kubaha icya cumi (1/10) bizakomeza kubagora. Abayobozi benshi iyo batabona inyungu mu gikorwa iki niki ntacyo bagikoraho kabone niyo icyo gikorwa cyaba gifitiye nyamwinshi inyungu. Ikindi ni ishyari ryateye. Niba nta bayobozi ba Karere bari muri iriya cooperative birumvikana ko bashobora kuyihombya kubera ishyari. Ariko birababaje pe.. Icyo n’ikibazo cyo gukurikiranira hafi byaba ngombwa Ministre ikagikurikirana.

john yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

Amakosa nayabayobozi nababaga izonka. Kukibangakuzizana
harebwe impamvu,koko abantu bakubitirwa iterambere

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka