Bugesera: Hakozwe Umuganda udasanzwe hatunganywa agazatuzwa abirukanwe muri Tanzaniya

Akarere ka Bugesera kagiye kwakira imiryango 200 ibarirwamo abantu basaga 600 birukanywe muri Tanzaniya. Habaye umuganda udasanzwe wo gusukura aho aba banyarwanda bazagera mu Bugesera tariki 04/01/2014 bazaba bacumbikiwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Mu kigo cyigisha imyuga cya Mayange niho iyi miryango izaba icumbikiwe by’agateganyo. Umuganda wakozwe kuri uyu wa 03/01/2014 n’abaturage bunganiwe n’ingabo na polisi wibanze ku bikorwa by’isuku ahatemwe ibihuru dore ko iki cyigo cyigisha imyuga muri iyi minsi kitarimo gukorerwamo.

Mu birukanywe muri Tanzaniya bamaze iminsi bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara mu ntara y’iburasirazuba , abagize imiryango 200 bavuze ko bakomoka mu Bugesera.

Abapolisi bifatanya n'abaturage gusiba ibinogo by'aho Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazatuzwa.
Abapolisi bifatanya n’abaturage gusiba ibinogo by’aho Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazatuzwa.

Iyi miryango igomba gutuzwa nk’abandi baturage nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis abivuga.

Ati “bagomba kuba bashyizwe aha mu gihe cy’agateganyo cy’amezi atatu, nyuma bakazashakirwa aho gutura mu rwego rwa burundu. Turasaba abaturage bacu kubakira neza babaha ikaze kandi buri wese akabisangamo anabafasha mu buryo ashoboye”.

Dushime Grace ni umwe mu baturage b’akarere ka Bugesera avuga ko nabo biteguye kwakira abo Banyarwanda.

Yagize ati “iyirukanywa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya ryadusigiye isomo ko ntacyaruta igihugu cyawe aho waba uri hose. Natwe kuko ari abavandimwe bacu twiteguye kubafasha gusubira mu buzima busanzwe tubibagiza ibyababayeho ubwo birukanwaga”.

Abaturage baharura ibyatsi kandi nabo wasangaga babyishimiye.
Abaturage baharura ibyatsi kandi nabo wasangaga babyishimiye.

Muri aba Banyarwanda baheruka kwirukanywa muri Tanzaniya, akarere ka Bugesera kari karakiriye abandi nk’abo bagize imiryango isaga 60 yari ifite bene wabo mu mirenge inyuranye y’aka karere.

Aba bazatangira kuza mu mpera z’iki cyumweru bo nta kanunu k’imiryango yabo yaba ikiriho gusa, ngo icyo bari barumvise n’uko bakomokaga mu Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni byiza cyane erega burya iyo wakiriye umuntu neza nawe aba abona ko umwitayeho kandi ikinshimisha mu Rwanda niko ubona ibikorwa byose ingabo na polisi zigihugu zabanje imbere ahandi babona abasirikare bakiruka ariko mu Rwanda siko bimeze gusa n’abaturage ba Bugesera bazabakire neza kandi babamenyereze ubuzima bwaho.

Rubangura yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka