Nyuma yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 19/03/2014, umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yakurikijeho urugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 20-21/03/2014 agamije kuganira n’abayobozi n’abaturage ndetse no kureba aho ako karere kageze kesa imihigo (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), bavuze ko kuba imisoro y’ipantante, iy’imitungo itimukanwa ndetse n’imisoro ku bukode bw’amazu isigaye yakwa na RRA, bizatuma umuhigo wa miliyari 6.5 z’amafaranga ako karere kiyemeje, ugerwaho muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Nta rwego rwa leta cyangwa ikigo cya leta gikwiriye gutangaza isoko kidafite ingengo y’imari yo kuryishyura kuko biri mu biteza igihombo ba rwiyemezamirimo kandi ngo uzajya agira uruhare mu gutinda kwishyura rwiyemezamirimo azajya abiryozwa.
Inama ya Koperative yo kuzigama no kugurizanya, Zigama CSS, yanzuye ko izajya itera inkunga abanyamuryango bakomerekera mu kazi kugera ku mafaranga miliyoni eshatu, kunganira imishinga y’abafasha b’abanyamuryango; ndetse na servisi z’imari zikazabegerezwa, aho ngo bashobora gufatira amafaranga kuri banki iyo ari yo yose (...)
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Nyamagabe ruributswa kugira umuco wo kuzigama muri bike rufite ngo kuko umuntu atazigama ari uko arenzwe, ahubwo umuntu akwiye kuzigama mbere na mbere, akabona kwinezeza hanyuma.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, cyagaragaje impungenge ko abamaze kugura imashini za kijyambere zitanga inyemezabuguzi bita EBM, Electronic Billing Machine bakiri ku kigero cya 32% gusa by’abagomba kuzikoresha, mu gihe iminsi ntarengwa yo gutangira kuzikoresha isigaye ari icumi gusa.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odetta arashima abikorera bo mu karere ka Bugesera kubera uruhare bagira mu kuzana impinduka muri ako karere.
Kuri uyu wa gatatu tariki 19/3/2014 u Rwanda rwashyikirijwe amadolari y’Amerika miliyoni 70 yatanzwe na Banki y’isi, agenewe gukomeza kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije mu Rwanda ku buryo buzaba bwacitse burundu mu mwaka wa 2018.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bavuga ko ahanini bakunda kubuzwa kwambara inkweto nuko imihanda banyuramo ikunda kunyereye kubera imvura, bagatinya kugwa kandi akenshi baba bikoreye ari na ko bahetse abana.
Uturere twinshi tw’igihugu turashinjwa kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira tubifitiye tukagabiza ubutaka abaturage, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).
Intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze bikorwa mu rufunzo, ngo ni ibikoresho byiza kandi bihendutse kuko bijyanye n’amikoro ya buri wese nk’uko ababikora babivuga, bikaba bikundwa na bamwe kubera kuba umwimerere wa Afurika, kandi kubikora mu rufunzo ntacyo bihungabanya ku miterere y’ibidukikije.
Mu gihe imirimo yo kubaka isoko rigezweho rya Rwesero yari imaze amezi asaga abiri itangiye mu rwego rwo kwimura irindi ryari rimaze igihe ricururizwamo ariko rishaje, kuri ubu ntirigikomeje nk’uko byari byateganyijwe kubera hajemo ikibazo.
Mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, hateye Kawa ihinze ku buso bwa hegitari zigera kuri 3. Iyi kawa ngo yatewe mu gihe cy’abakoloni muri “Shiku”, abayitaho bakaba bavuga ko mbere zari zarabagize abakungu, ariko kuri ubu bakaba nta nyungu bakuramo.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma bikomeje kuvugwa ko kasigaye inyuma mu migi yindi , abikorera bo muri aka karere bari gukusanya imigabane ngo bashore imari mu karere kabo.
Abagize ishyirahamwe COAME rikora ububaji mu karere ka Rubavu ryari risanzwe rikorera Mbugangari rikaza kwimurirwa ahubatse isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ritaruzura, bavuga ko amasezerano bagiranye n’akarere adashyirwa mu bikorwa.
Kuba bamwe mu bakomoka mu karere ka Ngororero baba mu bice binyuranye by’igihugu batariyumvisha ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kabo, ni bimwe mu byatumye imyanzuro y’inama yigaga ku iterambere rya ka karere yabaye mu kwa cumi umwaka wa 2012 idashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu abagore bagenda bagaragaza ibyo bagezeho babikesheje kwiteza imbere no kwivana mu bwigunge, bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo, mu karere ka Rusizi baratangaza ko bagihura n’inzitizi zitari nke zibangamira iterambere ryabo.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda binyuze mu bikorera imirimo itandukanye mu gihugu, ikigo Nyarwanda CSR “Corporate Social Responsibility” cyafashe gahunda yo kujya gihemba ibigo bigaragara mu kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke basigaye bitabira ubucuruzi buri gukorwa inyuma y’isoko no mu minsi itari iyi soko kandi bukitabirwa cyane.
Nyuma yo kumara imyaka itanu yiberaho ubuzima butagira akazi na gahunda we yita ubuzima bwa gisongarere, Nganyirende Jean Damascene wiyita Kazi ni kazi ubu ukora akazi ko gukora inkwe arasaba urubyiruko guhagurukira gukora aho kwirirwa bicaye.
Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, zafashe umwanzuro wo guca burundu akajagari kagaragara mu bucuruzi bwa kawa ngo kuko bituma abacuruzi bagongana bikaba intandaro yo kwangirika kwa kawa ari na byo bikomeza guhombya inyungu zashoboraga kwinjizwa n’iki gihingwa ngengabukungu.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority cyasinyanye amasezera n’icyo mu Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo iki gihugu gikusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana na byo.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ruvuga ko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kunywa urumogi rwari rwarabahinduye abajura , abasambanyi, indakoreka n’ibindi bibi byinshi bakoraga bakirunywa.
Muri iyi minsi mu karere ka Ngororero haravugwa abayobozi bakorana n’abaturage mu kugurisha inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ndetse n’amanyanga mu kwitura no gutanga izindi aho bivugwa ko hari abiturwa ataribo bari bakwiye guhabwa izo nka.
Bamwe mu baturage batuye mu gace gafatwa nk’umujyi wa Kayonza bavuga ko igishushanyo mbonera cyakorewe ako gace mu bijyanye n’imyubakire kitajyanye n’ubushobozi bwa bo, ndetse nyuma y’aho icyo gishushanyombonera gishyiriwe ahagaragara, ibikorwa by’ubwubatsi muri uwo mujyi byagiye bihagarara buhoro buhoro.
Nyuma y’imyaka igera kuri ine akarere ka Rubavu kubaka isoko rya kijyambere ariko ntirishobore kurangira, inama njyanama y’akarere yemeje ko iryo soko ryegurirwa abikorera kugira rishobore kurangira, ariko ube n’umwanya wo gushishikariza abikorera kubaka ibikorwa remezo.
Ubumenyi budahagije mu gutegura imishinga ni kimwe mu bizitiye urubyiruko mu karere ka Bugesera mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari kuko umwaka ushize hafi 1/3 cy’imishinga y’urubyiruko yari yashyikirijwe ibigo by’imari ariyo yonyine yabonye inguzanyo nyuma yo kwishyingirwa na BDF.
Abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu mudugudu wa Mirambi akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, barasabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiyubakamo icyizere baharanira gukora kugirango bakomeze kwiteza imbere.
Bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake dushingiye ku byo twagezeho dukomeze imihigo”, abagore bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bizihije umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori wabaye tariki 08/03/2014 baremera bagenzi ba bo batishoboye.
Louise Muzayire uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye, yishimira ko umugore atakiri nk’itungo batunga mu rugo, ahubwo akaba asigaye ari umufasha.