Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Muhanga bafite ikibazo cy’amasambu yabo batanze babaguraniye n’ibintu bidafite agaciro none magingo aya imibereho yabo ikaba idafite aho ishingiye hazwi.
Bamwe mu baturage bakoreye imirimo y’ubwubatsi n’abahaye ibikoresho by’ubwubatsi entreprise ECOQUEEN ihagarariwe Rwigamba Jean de Dieu barasaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko hashize hafi imyaka 2 batishyuwe, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Hashize imyaka igera kuri itanu uruganda rwahoze rukora ibibiriti ruzwi ku izina rya SORWAL rufunzwe kubera kutabasha kwishyura imisoro rwasabwaga.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda butarangaza ko kuri ubu bwifuza kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitandukanye n’ibiriho ko Leta ariyo ifite uruhare runini.
Abakora imyuga itandukanye mu karere ka Rutsiro barashimira Leta iri kububakira ahantu hujuje ibyangombwa kandi hakorerwa imyuga y’ubwoko bwinshi hazwi ku izina ry’Agakiriro kuko bizatuma ubakeneye abasha kumenya aho abashakira kandi na bo bakorere hamwe barusheho gufashanya no kwiteza imbere.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014. Ingengo y’imari yari yemejwe umwaka ujya gutangira yariyongereyeho miliyari imwe, miliyoni 187, ibihumbi 401 n’amafaranga 929.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro baravuga ko hashize imyaka itatu imwe mu mitungo yabo yarangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro muri uwo murenge, ariko bakaba batarishyurwa.
Umucuruzi witwa Nzeyimana Jean Marie Vianney ukorera mu karere ka Huye yazanye imurikagurisha yateguye ku giti cye mu karere ka Nyanza rikaba rizamara ibyumweru bibiri n’igice.
Abakora ubucuruzi bw’akajagari ku muhanda mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu barasabwa kubireka bakagana udusoko bashyiriweho “selling point”. Ni nyuma y’aho abemeye bagacururiza mu dusoko twabugenewe, bagarararije impungenge zo kubangamirwa n’abacururiza ku muhanda bigatuma batagurisha uko bikwiye.
Bamwe mu baturage batuye imidugudu ine yo mu murenge wa Cyeza cyane igice cy’akagari ka Kivumu bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri barabuze umuriro w’amashanyarazi nyuma yuko hibwe icyuma gisakaza umuriro mu bice bitandukanye bigize uyu murenge.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barasaba ubuyobozi bw’akarere kubazamura mu ntera bagahabwa 15% by’umushahara nk’uko babimenyeshejwe n’ubuyobozi muri Nyakanga 2013 ariko bikaba bitarashyizwe mu bikorwa.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baturiye amasoko yubatswe ariko adakorerwamo bavuga ko impamvu ituma aya masoko adakorerwamo ari imisoro kandi n’abayacururizamo batabona abaguzi kubera akajagari k’abandi bantu bacururiza mu nzira n’ahandi hatemewe.
Mu isoko rya Rugarama riri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, hagaragamo abantu bihangiye umurimo wo gucuruza telefone zigendanwa zakoreshejwe (occasion) kuburyo ushobora kubasangana telefone igura amafaranga y’u Rwanda 1000.
Abayobozi mu ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso basuye abanyabugeni bo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kujya bitabira imurikagurisha ribera muri icyo gihugu kuko iyo abantu baje muri iryo murikagurisha baba bashaka ibintu byo mu Rwanda cyane.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma gatangarije ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga gato 10 kazakoresha mu mwaka wa 2013/2014, nyuma y’amezi atandatu iyi ngengo y’imari yavuguruwe yongerwamo amafaranga hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abakozi 11 bakoraga isuku mu kigo cy’imyuga cya Kavumu kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barashinja rwiyemezamirimo witwa Agaba Sylvan kuba yarabambuye amafaranga y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2013.
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko yamaze gufata icyemezo cyo kubaka uruganda rucicicitse rutunganya amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kongerera agaciro umusaruro w’amabuye aboneka muri ako karere no mu nkengero zako.
Mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba ngo bahangayikishijwe cyane n’uko abacuruzi bahakomoka bamara gutera imbere bakimuka bakigira mu yindi mijyi, aho kugira ngo bakomeze bashore imari mu karere bakomokamo. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda ariko yanenze ko hari ibyo akarere katarakora ngo abo banyemari (...)
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gufata neza umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ari mu murenge wa bo kugira ngo uzabafashe kwigira kandi baharanira kuwusaranganya.
Impugucye z’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) bashoboye kumvikana kuri gahunda izakoreshwa muri uyu muryango kuva 2014 kugera 2020, nyuma y’umwaka warushize bataryumvikanaho.
Umuturage witwa Nsabimana Jean Baptiste, utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, yambuwe inka yagabiwe muri gahunda ya “Gira Inka” ihabwa undi utishoboye kubera ko ngo atakurikije amasezerano ajyanye n’inka zitangwa muri iyo gahunda.
Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo, Park Byeong Suk, yijeje abaturage bo mu mudugudu wa Mushimba ko nibakomeza gukorera hamwe bazatera imbere, kuko inzira barimo ari nk’iyo igihugu cyabo cyanyuzemo mu myaka 40 ishize.
Itsinda ry’abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (aba-ofisiye) 11 biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama baravuga ko basanze abaturage b’akarere ka Musanze barihagije mu biribwa biturutse kuri gahunda yo guhuza ubutaka.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanyije n’akarere ka Burera ndetse n’aborozi b’inka zitanga umukamo igiye kubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu karere ka Burera.
Abagize koperative “HANGUMURIMO” yo mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyuko bafashe inguzanyo ngo bubake uruganda rutunganya ibigori, maze nyuma yo kururangiza bakabuzwa gutangira gukora kubera ikibazo cy’umuturage uturiye uru ruganda wavuze ko imashini zimusakuriza.
Uruganda rwa Maiserie Mukamira rutunganya bigori rukabikuramo akawunga n’amavuta nyuma yo kumara igihe rufunze kubera guhomba ubu rweguriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amajyambere (RDB).
Urubyiruko 28 ruvuye mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu bihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) kuri uyu wa 21/01/2014 rwatangiye kwigishwa ubumenyi bwatuma rutangira kwitabira umurimo no kwikorera aho kwishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano nk’itambara zayogoye akarere.
Abaturage bubatse imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ndetse n’abandi baturage batanze ibikoresho kuri Entreprise EMMR barayishyuza miliyoni zikabakaba 40 z’amafaranga y’u Rwanda baheraniwemo na rwiyemezamirimo ndetse n’akarere.
Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bashima ikigo cya Leta gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta kuba gikurikirana ibibazo byabo ndetse hakavugururwa amategeko yo gutanga amasoko ku buryo muri iyi ntara bemeza ko 80% by’amasoko atangwa bica mu mucyo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hagiye gukoreshwa miliyari zisaga enye mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere, bikazafasha abaturage kuyashyira mu ngo.