Gisagara: Abaturage bamenye ibanga ryo guhangana na Malariya iboneka aho batuye

Abatuye Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kumenya uburyo bakoresha mu guhangana n’indwara ya Malariya ikunze kuhaba kubera guturira ibishanga.

Gishubi nk’umurenge ukora ku bishanga bitandukanye harimo icy’Akanyaru, Mirayi na Busave, ngo bituma abaturage bawutuye bibasirwa n’imibu itera malariya.

N’ubwo ariko aka gace kagaragaramo malariya cyane, abagatuye bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ndetse n’uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ikunze kubibasira bikanatuma igabanuka.

Migambi Martin, umwe mu batuye uyu murenge avuga ko kubera kuyirwara ndetse no kuyirwaza kenshi byamukenesheje none ubu akaba yariyemeje kuyirwanya ku buryo bwose bushoboka.

Ati “Ubu iwanjye ntitwabura mituelle (ubwisungane mu kwivuza) cyangwa ngo hagire urara ataraye mu nzitiramubu. Malariya yigeze kutuzengereza ariko ubu igenda igabanuka”.

Abaturage bamenye ingamba zo guhanga na Malariya none byatumye igabanuka.
Abaturage bamenye ingamba zo guhanga na Malariya none byatumye igabanuka.

Mukeshimana Pascasie nawe utuye muri uyu murenge avuga ko byageze aho atekereza kuva kwimuka yibaza ko atabasha kurwanya malariya ku bw’imibu ituruka mu bishanga, ariko nyuma yaje kugirwa inama n’abajyanama b’ubuzima, amenya uko yakwirinda ubu ntakiyirwara.

Ati “Icyo nize ubu ni uguhora ndi maso ntihagire umwana urara atari mu nzitiramubu, simbure mituelle cyangwa ngo hafi y’urugo habe ibihuru cyangwa hareke amazi, ibi kandi mbona byaramfashije”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Donatille Uwingabiye asaba abatuye Umurenge wa Gishubi kutirara bibwira ngo malariya yaragabanutse, cyane ko ubu mu gihe cy’imvura mu bishanga haba harimo amazi menshi akazamura imibu.

Ikindi yibutsa abatuye uyu murenge n’abatuye Gisagara muri rusange ni ukwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo hatazanagira ufatwa akabura uko yivuza.

Mbere y’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Gishubi igaragaza ko bakiraga abarwayi ba malariya basaga 1000, nyuma y’ingamba zafashwe zirimo gutera umuti mu mazu no gukomeza kwigisha abaturage, ngo mu mezi abiri ashize hakiriwe abatagera ku 100.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka