Gicumbi: Abaturage barashishikarizwa kwandikisha abana mu irangamimerere

Kubufatanye n’umuryango wa World Vision hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rutarea wo mu karere ka Gicumbi bazindukiye mu gikorwa cyo kwigisha abaturage kwitabira kwandikisha abana babo mu gitabo cy’irangamimerere nyuma y’iminsi 15 bavutse kuko kutandikisha aba babo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

Umukozi wa World Vision Nsengiyumva Damien waruhagarariye umuyobozi w’umushinga witaka ku burezi bw’umwana n’umubyeyi yavuze ko bashingiye kubushakashatsi bwakozwe n’ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare bwakozwe mu gihe k’imyaka itanu bwagaragaje ko 63% aribo bitabira kwandikisha abana babo mugitabo cy’irangamimerere.

Aha bakoraga umwitozo w'umubyeyi ugiye kwandikisha umwana we kubiro.
Aha bakoraga umwitozo w’umubyeyi ugiye kwandikisha umwana we kubiro.

Avuga ko ariyo mpamvu bari gukora ubukangurambaga mu babyeyi kugirango bubahirize uburenganzira bw’umwana.

Nsengiyumva asanga kutandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ngo nukubuza umwana uburenganzi bwe burimo kutamenya amasano ye ndetse ugasanga umwana abayeho adafite aho abarirwa haba aho atuye, ndetse no ku babyeyi be, no mu gihugu.

Ibyo kandi bikururira umwana ingorane zo kuba atabasha kubona ibyangombwa ibyo ari byo byose atabanje kugana mu nkiko. Bumwe muburenganzira ashobora kuvutswa harimo gutakaza amasano ye kuko aba adafite aho abarizwa.

Aha abana bari bafite impapuro zanditseho ko bagomba kwandikishwa mu gitabo cy'irangamimerere.
Aha abana bari bafite impapuro zanditseho ko bagomba kwandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere.

Igihe ababyeyi be bapfuye ashobora no guhura nikibazo gikomeye cyo kutagira uburenganzira kubijyanye n’izungura.

Iyo kandi umwana adafite icyangombwa cyemeza ko yanditswe mugitabo k’irangamimerere (acte de naissance) ngo ntashobra kubona icyangomwa icyo ari cyo cyose.

Igikorwa cy’ababyeyi batandikisha abana babo cyagarutsweho n’umunyamanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare Karyango Elyse avuga ko abarenga 20 % batajya bandikisha aban babo.

Umukozi wa World Vision Nsengiyumva Damien abwira ababyeyi ibyiza byo kwandikisha umwana nyuma y'iminsi 15 avutse.
Umukozi wa World Vision Nsengiyumva Damien abwira ababyeyi ibyiza byo kwandikisha umwana nyuma y’iminsi 15 avutse.

Bemeza ko nyuma yo gutangiza ubukangurambaga mu baturage bagiye kujya babasanga ku midugudu babafashe kwandika aba babo mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’abacikanywe bazandikwe.

Bamwe mubaturage batandikishije abana babo mu bitaro by’irangamimerere bagiye bagaragaza impamvu zitandukanye aho Gashongore Gregoire we avuga ko yabitewe n’uburwayi yagize bwo kujya mubitaro akamaramo amezi atatu.

Abajijwe impamvu avuye mubitaro atahise yandikisha umwana avuga ko yagize ikibazo cy’ubucyene bityo bimubera inzitizi zo kujya kumwandikisha avuga ko ubukene aribwo bwatumye atajya kumwandikisha.

Ngirabagenga Jean Marie Vianny akavuga ko atarasobanukiwe ibyo kwandikisha abana kuko ngo yumvaga kera bavuga ko iyo umugabo abana n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko abana babaga ari abumugore ubu aka afite abana 3 batanditse mu gitabo k’irangamimerere.

Gusa ngo nyuma yo kwigishwa ibyiza byo kwandikisha umwana mu gitabo k’irangamimerere ngo ku wambere tariki 9/12/2014 azahita ajya kubandikisha.

Bimwe mu byiza byo kwandikisha abana mu gitabo k’irangamimerere ngo harimo kuba babasha kubarurwa nk’abandi banyarwanda bose.

Ikindi bituma bagira umuryango babarizwamo ndetse bikazaborohereza kubona ibyangombwa bibaranga igihe bageze ku myaka yo gufata indangamuntu baka babasha no kubona ibyangombwa byo kuba bajya mu mahanga igihe bibaye ngombwa binyuze muburyo buboroheye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka