Ngororero: Ingo ibihumbi 17 zirahabwa imbabura n’ibikoresho biyungurura amazi
Mu rwego rwo kurwanya imyotsi ituruka ku bicanwa yoherezwa mu kirere hamwe n’indwara z’ubuhumekero ndetse n’iziterwa n’umwanda, umushinga DelAgua urimo gutanga imbabura zikoresha ibicanwa bike kandi zitagira imyotsi hamwe n’ibikoresho biyungurura amazi ku miryango 17437 yo mu karere ka ngororero.
Kuva iki gikorwa cyatangira mu Ugushyingo 2014, ingo 6576 zibarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe nizo zamaze kubona ibyo bikoresho aho biteganyijwe ko bizafasha mu kwirinda indwara z’ubuhumekero, izituruka ku kunywa amazi mabi hamwe no kugabanya ihumanywa ry’ikirere.
Mu bushakashatsi bwakozwe na DelAgua, ingo ziri muri ibyo byiciro by’ubudehe nizo zikunze guhura n’izo ndwara. Ikindi kandi ngo zikoresha ibicanwa bizamura imyotsi myinshi nk’ibyatsi n’ibindi, kandi bakabikoreshereza mu nzu babamo ari nabyo bituma bahura n’indwara z’ubuhumekero.
Mbarushimana Pascal na Habukwiha Anastase ni bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngororero bahawe ibyo bikoresho. Bavuga ko byatumye biga kunywa amazi asukuye bakoresheje ibyo bikoresho, ndetse ngo ntibakigira ikibazo cy’ibicanwa kuko urukwi rumwe narwo rutoya ruhisha inkono bitabagoye.
Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero, Muganza Jean Marie Vianney, avuga ko ibi bikoresho bizatuma babasha kwimakaza umuco wo kunywa amazi meza mu cyaro, ndetse no gukora ubukangurambaga mu gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa ndetse atangiza cyane umwuka duhumeka.
Uyu muyobozi avuga ko abahabwa ibi bikoresho bakomeza gukurikiranwa kugira ngo babikoreshe neza, dore ko hari abasanzwe bafite ingeso yo kugurisha imfashanyo bahabwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko bafitanye amasezerano na DelAgua yo gukorana muri icyo gikorwa mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma byagaragaza umusaruro mwiza ibyo bikoresho bigakwirakwizwa mu baturage hose.
DelAgua ni umuryango mpuzamahanga w’Abasuwisi ufite ubufatanye na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kurwanya no gukumira indwara zituruka ku mazi mabi ndetse n’indwara z’ubuhumekero. Iki gikorwa wagitangiriye mu ntara y’uburengerazuba aho uteganya kugeza ibikoresho ku ngo zigera ku bihumbi ijana.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|