Ngororero: Abaturage barashinjwa kudohoka ku isuku

Abaturage b’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa guhagurukira kwita ku isuku yo ku mubiri n’iyo mu ngo kuko bigaragara ko badohotse.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Ngororero, Emmanuel Kanyeganza avuga ko muri aka karere hari uduce tukirangwamo umwanda ndetse hamwe na hamwe hakaba hatangiye kwaduka indwara y’amavunja iterwa n’umwanda.

Kanyeganza avuga ko abaturage badohotse ku bikorwa birebana n’isuku yo mu ngo cyane cyane iy’abana, ndetse bamwe banataye umuco wo kwambara inkweto bityo bikabakururira indwara zitandukanye.

Uyu mukozi ariko atangaza ko serivisi ishinzwe ubuzima mu karere igiye gukorana n’inzego zitandukanye mu kwimakaza isuku.

Abaturage barasabwa kwita ku isuku cyane cyane ku bana.
Abaturage barasabwa kwita ku isuku cyane cyane ku bana.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today kuri iki kibazo ntibavuga rumwe ku bitera isuku nkeya.

Zirimwabo Petero avuga ko abagira umwanda ari abatita ku buzima bwabo kandi ko babikora nkana, kuri we bakaba bakwiye guhabwa ibihano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubegereye.

Ibi ariko ntabivugaho rumwe na Uwizeyimana Joselyne, uvuga ko isuku nkeya bayiterwa n’ubukene bafite ndetse no kutagira amazi meza.

Ubwo yasuraga Akarere ka Ngororero mu kwezi kwa Kamena kwa 2014, guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, nawe yanenze abatuye Ngororero kuba bakirangwaho umwanda cyane cyane ku bana batoya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza GÉdÉon yari yizeje guverineri ko hagiye gushyirwa ingufu mu bikorwa byo kwita ku isuku, nko gukwirakwiza amazi meza n’ibindi.

Ubu zimwe mu ngo zikennye zisaga ibihumbi 17 zirimo guhabwa ibikoresho by’isuku ku bufatanye n’umushinga witwa DelAgua.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka