Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi bakora ibirometero byinshi bajya kwivuza, ubu bubakiwe ivuriro mu murenge wabo rikaba ribafasha kwivuriza ku gihe kandi neza batavunitse.
Umushinga HDP (Health Development and Performance) wahuguye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwiga mu mashuri yisumbuye ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kururinda kugwa mu bishuko bakiri bato.
Umushinga USAID Ejo Heza ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, yatangije icyumweru cyo gukangurira abaturage konsa neza mu karere ka Gisagara, ubuyobozi bw’aka karere nabwo bukibutsa abagabo ko nabo barebwa n’imirire y’umwana.
Uhagarariye serivisi yo kuvura indwara zo mu kanwa ku bitaro bya Kabutare, Jean Marie Vianney Kayinamura, avuga ko hari abana bashirira amenyo kubera kurarana ibere mu kanwa.
Akarere ka Gasabo katangiye igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’uko aka karere katitwaye neza mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu mwaka ushize kuko kagarukiye ku cyigero cya 81%.
Abatuye Umurenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke bavuga ko abakobwa bo muri ako gace bakunze gutwara inda batarashaka ahanini ngo kubera imibereho yaho ituma abenshi bajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali bakagaruka batwite inda z’abana batazi ba se.
Iyamuremye Assiel utuye mu metero nke z’isoko rya Byangabo mu Murenge wa Busogo arasaba ubuyobozi gukura imyanda iva mu isoko mu murima we kuko atabasha kuwuhinga ngo awubyaze umusaruro wamwunganira mu gutunga umuryango we.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bifatanyije n’ibigo nderabuzima bikorera mu mirenge itanu mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’umushinga witwa Family Package ukorera mu Imbuto Foundation biyemeje kugabanya ubwandu bwa virusi itera sida ababyeyi banduza abana batwite.
Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi basaba ko bakoroherezwa muri serivise bahabwa kuko ngo imyubakire y’inzu ituma batabasha kugera aho bashaka serivise bitewe n’ubumuga bafite.
Kuri uyu wa kane tariki ya 31/07/2014, mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe hafunguwe ku mugaragaro ikigo kigenewe gufasha abafite ubumuga bo mu nkambi, kimwe mu bikorwa impunzi zifite ubumuga zagejejweho hagamijwe kuzifasha mu mibereho yazo ya buri munsi.
Mu rugendo rwo kwitegura kugirwa ibitaro byo ku rwego rukuru (referral hospital), ibitaro bikuru bya Kibungo byujuje Labaratoire y’icyitegererezo ifite ubushobozi bwo gupima indwara hafi ya zose ubundi zitasuzumirwaga kuri ibi bitaro.
Ku bufatanye n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health: Inshuti Mu Buzima mu karere ka Burera hagiye kubakwa kaminuza y’ubuvuzi hafi y’ibitaro bya Butaro izaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika yitwa Harvard (Harvard Medical School).
Mu rwego rwo guhashya malariya ikunze kugaragara mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara ahanini iterwa n’imibu iva mu bishanga byegereye uyu murenge hashyizweho gahunda yo gupima abantu bose bagize umuryango w’umuntu uba wagaragaweho n’indwara ya malariya.
Abaturage bo mu karere Ka Bugesera barasabwa kutarindira ko barware ngo babone gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) aho usanga bagana ibigo nderabuzima bitwaje impapuro bishyuriweho muri banki uwo munsi kandi bisaba gutegereza ukwezi ngo uvurirwe kuri mitiweli cyeretse ku basanzwe.
Rwirasira Samuel utuye mu karere ka Nyabihu avuga ko umwe mu bana be batandatu wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga atamufataga nk’umuntu wuzuye ariko nyuma yo kwiga ubu amurutisha bamwe mu bandi bana kuko abasha kwikemurira ibibazo byose bisaba amafaranga.
Abaturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma nyuma yo kwiyubakira poste de santé mu murenge wabo bagize ubwitabire budasanzwe mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, ubuyobozi bw’umuryango Mpuzamahanga wita ku Batuye Isi (UNFPA) wasabye Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kurufasha kugira ubuzima bwiza kuko ngo ari rwo shusho y’u Rwanda rw’ejo.
Ikibazo kivugwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo kibangamiye cyane abarwayi n’abarwaza ni isuku rusange nkeya muri iki kigo ikomoka ku kutagira amazi meza.
Joseph Nabonibo ufite imyaka 46 y’amavuko akaba atuye mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera arwaye indwara amaranye imyaka 31 imutera kunenwa n’umuhisi n’umugenzi ku buryo byageze igihe n’umugore yari yarashatse akagenda.
Bamwe mu baturage batuye mu tugari twa Mwiyando, Mubuga na Rwa two mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bakunze gukoresha Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa ubushobozi kubera uburyo badakunze kworoherwa n’ingendo bakora mu gihe hari ugize ikabazo amasaha akuze bikaba ngombwa ko bajya ku kigo nderabuzima.
Abaturage bacumbitse mu mudugudu wa Kazaza bita kwepa inonko hafi y’igishanga cy’umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bishimira ko babonye aho bacumbika bakava mu gishanga hagati ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha burabagawa isuku nke no gutura mu kajagari.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwita kuri gahunda yo kuboneza urubyaro no kuyikangurira abayoboke babo ndetse bagashishikarizwa kwigisha urubyiruko rwo mu madini bayobora ibijyanye na gahunda yo gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere yabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’abaturage cyane cyane urubyiruko barasaba Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) kubafasha kubona ikigo cyihariye gitanga serivisi ku buzima bw’imyororokere kubera ikibazo cy’inda zitateganyijwe n’izitwarwa n’abana b’abakobwa kibugarije.
Ivuriro rya Nyamicucu riherereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru ryagizwe ikigo nderabuzima, nyuma y’uko bigaragaruye ko ryakira abantu benshi kandi barenze ubushobozi bwaryo, nk’uko byatangajwe kuwa kane tariki 17/7/2014.
Abacuruzi bakorera inyuma y’isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze n’abahaturiye bavuga ko babangamiwe n’umunuko uva mu myanda iva mu isoko imenwa aho, basaba ubuyobozi ko bubatabara bagashaka ahandi yajya ishyirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yashyikirije ibigo nderabuzima byo mu turere dutandatu amapikipiki 80 afite agaciro ka miliyoni 167 azaborohereza mu bikorwa byo gukurikirana no kuvura indwara ya malariya kugira ngo umuhigo u Rwanda rwihaye wo kuyirandura burundu ugerweho.
Nyuma y’uko mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke, hari gukorwa umuhanda uva Rusizi werekeza i Karongi, ababyeyi baturiye aho ikorwa ry’umuhanda rikorerwa bakomeje guhangayikishwa n’iterwa ry’inda ku bakobwa babo cyane abiga mu mashuri yisumbuye.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu kigo nderabuzima cya cyanika, kiri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, habera igikorwa cya “Army Week” cyo gukeba abagabo ndetse no kuvura abaturage indwara zitandukanye, ubuyobozi bw’icyo kigo nderabuzima butangaza ko abaturage bitabiriye icyo gikorwa mu kigero gishimishije.
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu tugali twa Kagina na Gishororo umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta miti isukura amazi babona ku buryo bworoshye dore ko bakoresha ayo bakura mu bishanga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko ubu iyi miti yamaze kugezwa ku bajyanama b’ubuzima (…)
Iyo uganiriye na bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga bagannye gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa kizungu, usanga bishimira ko byagabanyije imihangayiko yo kurera abo badashoboye kurera bituma babona n’umwanya wo guteza imbere ingo zabo.