Dunia Anathalie ufite ubumuga bwo kutabona ukomoka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Musanze amaze imyaka ibiri acuruza imboga, inyanya n’ibijyanye na boutique, ibi bimubeshejeho kandi hari intambwe igaragara amaze gutera mu mibereho ye.
Nyuma yo kubona ko urubyiruko rugwa mu bishuko rukishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, umuryango Imbuto Foundation yabateguriye amahugurwa ku buzima bw’imyororokere no kubigisha uburyo bakwirinda ibishuko bibagusha mu busambanyi bakiri bato kugirango birinde inda zitateguwe.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore biravugwa ko yatanze itike y’indege yo kujya kuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde umwana uzwi ku izina rya Iranzi Ndahiro Isaac ufite uburwayi bwananiranye kuvurirwa hano mu Rwanda.
Muri gahunda yo kurwanya umwanda mu mazu acururizwamo ibyo kurya bitetse mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi, biturutse ku isuku nke yarangwaga muri iyi resitora.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko hari bagenzi ba bo cyane cyane abarokore bagiterwa isoni no kugura udukingirizo, bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Partners In Health Inshuti Mu Buzima batangije umushinga ugamije kuzafasha kongera ireme ry’ubuvuzi (Mentoring and Enhanced Supervision at Health Centers/ MESH) ku bitaro bya Butaro.
Abaganga bo mu kigo Starkey Hearing Foundation cyo Amerika cyavuye abantu 352 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari bafite ikibazo cyo kutumva bongera kumva mu gikorwa cy’impuhwe cyabereye mu karere ka Musanze kuwa kane tariki ya 27/03/2014.
Abaturarwanda bose barahamagarirwa kwisuzumisha no kwivuza neza igituntu kuko ari indwara ihitana ubuzima bwa benshi kandi ikamunga ubukungu bwabo iyo batayivuje neza kandi nyamara ivurwa igakira.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bari gushishikarizwa gukoresha imisarani igezweho ya ECOSAN mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo ndetse no kugira ngo bazabone ifumbire yo gufumbiza imyaka yabo.
Ubuyobozi bw’umuryango Imbuto Foundation buvuga ko nyuma yo gufasha abagore banduye virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubu igikorwa cyo gukumira agakoko gatera Sida kigeze mu rubyiruko. Mu karere ka Rubavu hamaze guhugurwa urubyiruko 113000.
Uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga imiti buzwi mu Cyongereza nka ELMIS (Electronic Logistics Management Information System) bwatangijwe mu bitaro by’uturere n’ibitaro by’icyitegererezo mu gihugu cyose bwitezweho kunoza serivisi z’ubuzima n’imicungire y’imiti.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye akarere ka Nyagatare bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko iyi ndwara ivurwa igakira, mu gihe utayivuje imuteza ibibazo no kubangamirwa cyane mu bandi ndetse na buri wese akaba abangamiwe.
Ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali byashyizeho gahunda yihariye mu kuvura indwara zo mu rwungano ngogozi bita endoscopie, gahunda yatangiye kuwa 15/03 ikazagera kuwa 28/03/2014 ubwo inzobere yitwa Dr. NYST Jean Francois yo mu Bubiligi izaba isoje ikivi. Abafite ubwo burwayi ngo bashobora (...)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, arasaba abaganga bahuguriwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga kuzabikorana ubushishozi, kugira ngo bizatange imibare nyayo y’abafite ubumuga u Rwanda rufite, bityo byorohe kugena uburyo bazajya bafashwa.
Umuryango Handicap International, ubicishije muri gahunda y’uburezi budaheza, urimo guhugura ababyeyi 42 bo mu turere twa Karongi na Rutsiro bafite abana babana n’ubumuga bw’ingingo z’umubiri ku buryo bwo gukoresha imyitoza ngororangingo ikabafasha kugorora ibice by’umubiri w’abana babo byahuye n’ikibazo cyo kumugara.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke baratangaza ko baciye ukubiri no gusangirira ku miheha bitewe nuko bamenye ko ari uburyo bworoshe bwo kwanduramo zimwe mu ndwara zandurira mu gusangiza igikoresho kimwe.
Abakora umwuga w’uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi n’ibiyakomokaho bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bamaze gutahurwaho ko uburyo bakoramo uwo mwuga bubashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no guca inyuma abo bashakanye, ndetse ngo bakaba bugarijwe cyane n’icyorezo cya SIDA.
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, zakoreye urugendo shuli mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwigira kuri aka karere uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifafashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.
Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo nibyo bisabwa abaturage batuye mu karere ka Nyagatare nyuma y’igenzura ryakozwe mu isozwa ry’igikorwa cyo gutera mu ngo umuti wica imibu itera Malariya.
Birashoboka cyane ko igihe umuntu ari koga muri pisine atakwirirwa ayisohokamo igihe ashaka kunyara. Nyamara, hari ingaruka bene ubu bunebwe bwatera ku buzima.
Ababyeyi bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze kuko muri ako karere hakigaragara abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.
Ku bitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cya Army week kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku buvuzi, aho abagana b’inzobere baturutse mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe bazavura abantu basigiwe ibikomere na Jenoside bikaba bitarakira.
Abana b’abakobwa 9531 bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 14 nibo bateganyijwe kuzakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ikunda kwibasira abagore mu karere ka Bugesera.
Abagore babiri barwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera, bamaze imyaka igera ku icumi barwaye kanseri y’inkondo y’umura ariko mbere y’uko babimenya babwirwaga ko ari amarozi.
Umwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ku wa mbere tariki 10/03/2014 wafashe imyanzuro itandukanye irimo uwo kwimurira ibikorwa by’ubwishingizi bw’ubuvuzi (mituweli) mu kigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangaje ko ibyo bizorohereza buri muturage kubona imiti.
Abaturage bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bitabira gukingiza abana mu buryo bushimishije kuko bamaze kumenya ibyiza byo gukingiza abana, umwana wahawe inkingo zose ngo akaba atarwaragurika.
Kuva tariki 11 Werurwe 2014 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana aho abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 59 barimo guhabwa Vitamine A n’ikinini cy’inzoka naho abakobwa bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 14 y’amavuko bagahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore , ababyeyi byumwihariko abagore basabwe kwita ku burere bw’umwana banasabwa gushirika ubwoba bakajya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bangirwa kuvurwa iyo hari umwe mu bagize umuryango uba ataratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza rimwe na rimwe bitewe nuko aba yaragiye gushakira ubuzima mu ibindi bice by’igihugu.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero begereye ikibaya cya Nyabarongo baravuga ko bakeneye inzitiramubu, kuko maraliya yongeye kugaragara mu gace batuye mo kandi izo bari barahawe bakaba bavuga ko zashaje.