Mu biganiro abahagarariye ibigo by’ubuvuzi mu karere ka Huye bagiranye n’abagize komisiyo y’imibereho y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu mutwe wa Sena, ku itariki ya 8/10/2014, hagaragajwe ko itegeko rigena ibijyanye n’ubwishingizi ku mwuga w’ubuganga ritarubahirizwa uko ryakabaye.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bagana ikigo nderabuzima cya Shyorongi, baratangaza ko iki kigo nderabuzima kibafatiye runini mu bijyanye no kwivuza n’ubundi bujyanama ku bijyanye n’ubuzima.
Kuva tariki ya 7-9 Ukwakira 2014 ni icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Abaturage mu karere ka Kirehe bakaba basabwa kwitabira iyo gahunda mu bigo nderabuzima binegereye igihe kitararenga.
Umwana w’imyaka ine y’amavuko witwaga Niyivugabikaba Josué, wo mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi yitabye Imana abandi bantu bo mu muryango we bagera kuri 7 nabo bajya mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Islamique, intandaro y’urupfu rw’uwo mwana n’uburwayi bwabo mu muryango we bagakeka ko baba barariye ubugari (…)
Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murege wa Base mu karere ka Rulindo basanga kuba babyara cyane ari impamvu y’uko ubutumwa bujyanye no gukoresha agakingirizo budakunze kubageraho.
Ubuyobozi bwa Diyosezi gaturika ya Nyundo bwamurikiye abaturage n’ubuyobozi ikigo nderabuzima gishya nyuma y’uko icyari gisanzwe cyangijwe n’umugezi wa Sebeya.
N’ubwo bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwimiyaga batavuga rumwe ku ikoreshwa rya sukari guru bamwe bemeza ko ari isukari nk’izindi abandi bakavuga ko itera inzoka zo mu nda, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare busaba abaturage kujya bakoresha ibintu bizeye ubuziranenge bwabyo kuko bitabaye ibyo bishobora kubagiraho ingaruka (…)
Ibitaro by’uturere bitanu byatangiye igikorwa cyo gushaka ibyangombwa bizatuma byemerwa ku rwego mpuzamahanga (accreditation) bityo birusheho gutanga serivise zinoze ku banyarwanda bakomeze kongera iminsi yo kubaho.
Nubwo inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zidahwema gukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya, bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Kayonza basa n’aho bakiri imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda kuko badakozwa ibyo gukumira no kurwanya SIDA.
Bamwe mu batuye agace ka Ndiza mu karere ka Muhanga ngo bafataga igikorwa cyo kwisiramuza nko guta umuco ndetse abakuze bavugaga ko hakwiye kwisiramuza abakiri bato nyamara ubu iyo myumvire ngo imaze guhinduka.
Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’umwana Agasaro Janvière wo mu karere ka Nyamasheke ufite uburwayi bwo kubyimba umutwe aho gukura bisanzwe, ubu yamaze kubagirwa mu bitaro bya Ruli byo mu karere ka Gakenke, umubyeyi we akaba afite icyizere ko azakira.
Umuryango ufasha abafite ubumuga Handicap International, uje gukorera mu turere 4 tw’Intara y’Iburengerazuba (Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi) mu rwego rwo guhashya indwara y’igicuri mu baturage b’utu turere.
Umushinga utegamiye kuri Leta ukorana n’abafite ubumuga Handicap International urasaba Abanyarutsiro kubafasha gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga.
Mu gihe bajyaga bakora urugendo rwa 10km bagana ikigo nderabuzima cya Kayenzi, abaturage b’umurenge wa Karama bubakiwe ivuriro rito mu mudugudu wa Lyagashaza mu Kagari ka Bunyonga, kugira ngo baruhuke imvune bagiraga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kizuro, mu karere ka Gatsibo, buratangaza ko bufite ikibazo cy’imodoka zitabara imbabare zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara zikiri nkeya kuri ibi bitaro.
Bamwe mu baganga bafite amavuriro yunganira ibigo by’ubuzima mu mirenge itandukanye mu karere ka Gasabo bikorana n’umuryango One Family Health Center, bafunze imiryango bitewe n’uko batakibona amafaranga yo gukomeza ubuvuzi uyu muryango nterankunga wari warabemereye.
Umuryango mpuzamahanga Delgua watangije igikorwa cyo gutanga ibikoresho bisukura amazi neza n’amashyiga ya kijyambere agabanya imyotsi n’ibicanwa mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu rwego kubafasha gusukura amazi bagakoresha amazi meza ndetse no guteka vuba kandi (…)
Urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti (abafarumasiye) rwitwa National Pharmacy Council (NPC) hamwe na Ministeri y’ubuzima, baraburira abatari muri urwo rugaga n’abandi bose bakora mu by’imiti, nk’abayitanga batabyemerewe (bitwa rumashana), ko bashobora kubihanirwa mu gihe baba bagaragaye.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 80 utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yatangajwe ko yitabye Imana kuwa mbere tariki 15/09/2014 ariko abantu batunguwe ubwo kuri uyu wa kabiri bajyaga kumushyingura bagasanga umutima we utera.
Abantu 35 bakomoka mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi bari mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo kunywa ikigage gihumanye mu bukwe ku witwa Ugirimana Leonodas tariki 14/9/2014.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bafatanyije n’umuryango SKOLL wo muri Leta zunze Ubumwe zaAmerika, bakanguriye abaturage bo mu Karere ka Karongi kwirinda indwara zitandura n’indwara ya gapfura, kuko yo ngo ishobora kuvamo indwara y’umutima itavuwe neza hakiri kare.
Bamwe mu babyeyi bigeze kugira abana barwaye bwaki bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko nta bwaki izongera kurangwa mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza iyi ndwara ari ubujiji bukabije.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Finland, ngo bwagaragaje ko abantu basinzira mu gihe cy’amasaha arenga icyenda mu ijoro rimwe baba bafite ibyago byo kurwara kuruta abagira ibibazo byo kubura ibitotsi.
Umuryango wa Handicap International tariki 11/09/2014 watangije umushinga witwa “Dufatanye Project” mu karere ka Kayonza, uwo mushinga ukaba uzongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga kugira ngo barusheho kugira uruhare no kwibona mu bikorwa bibakorerwa.
Umuryango utegamiye kuri Leta Pro-Femme Twese Hamwe ugendeye ku bushakashatsi uherutse gukora, uratunga agatoki ibigo bya Isange One Stop Center kuba bitarashobora kunoza uburyo no kwakira vuba abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga ryibasira abagore ahanini.
Kuba imihanda itunganye itaragera hose mu mirenge igize akarere ka Ngororero, bituma hari abaturage batwara abarwayi kwa muganga bifashishije ingobyi gakondo mu gihe baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza kuburyo imodoka z’ibitaro n’amavuriro zabibafashamo bitabagoye.
Umubyeyi witwa Everiyana Nyiransengiyumva utuye mu kagari ka Curazo, Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe yabyaye abana batatu umukobwa n’abahungu babiri mu gitondo cya tariki 09 Nzeri 2014 mu bitaro bya Kirehe.
Abatuye akagali ka Mahango ho mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bakoresha abakozi bo mu ngo barasabwa gushyirisha abo bakozi mu bwisungane mu kwivuza kugirango birinde ingorane bahura nazo gihe barwaye badafite ubwisungane mu kwivuza.
Abenshi mu bakora akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi nta bwisungane mu kwivuza buzwi nka mitweli usanga bafite kandi bakora imirimo ishobora kubaviramo ingaruka, ibi biraba mu gihe buri muturarwanda amaze kugenda asobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.
Umwana witwa Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 7 y’amavuko yanyweye Kanyanga afite imyaka itatu ahita agira ubumuga bwo kutavuga no kugenda kandi mbere yari muzima.