Yariyakiriye nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu kubera SIDA

Umugore witwa Yankurije Zabukiya w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Nyamagana B mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubu yiyakiriye nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu kubera ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Uyu mugore avuga ko yamenye ko afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2000 nyuma gato y’uko umugabo we yari amaze kwitaba Imana. Ngo kuva icyo gihe ubuzima bwabaye nk’ubuhagarara akajya afata icyemezo cyo kwiyahura buri uko abyibajijeho.

Agira ati: “Njye ubwanjye nagerageje kwiyahura inshuro eshatu mbona ko aricyo gisubizo cy’ibibazo nari ndimo kuko hari aho byageze ibintu birandenga”.
Ngo umugabo we yitaba Imana mu mwaka w’2000 yarabanje ararwara araremba kugeza ubwo atabaruka hataramenyekanye ikimuhitanye.

Mu myaka ikurikiyeho uyu Yankurije nawe yatangiye gufatwa n’uburwayi bw’uruhurirane yajya kwa muganga agasanga yaramaze kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Avuga ko nyuma yo kumusangamo SIDA aribyo byatumye amenya ko umugabo we ariyo yazize ngo kuko muri kiriya gihe nta miti igabanya ubukana bwayo byahabwaga abaturage.

Yankurije avuga ko nyuma y'ibitekerezo byo kwiyahura kubera ubwandu bwa Virusi itera SIDA ubu yigaruriye icyizere.
Yankurije avuga ko nyuma y’ibitekerezo byo kwiyahura kubera ubwandu bwa Virusi itera SIDA ubu yigaruriye icyizere.

Ibibazo byo kuba umupfakazi ndetse no gusigarana abana arera kandi nta bushobozi afite nibyo byatumye akenshi afata icyemezo cyo kugerageza kwiyahura mu cyuzi cya Nyamagana kiri hafi yaho atuye mu karere ka Nyanza.

Abajyanama mu by’ihungabana nibo bantu avuga ko barushijeho kumwegera ntibamuha akato baramuhumuriza agenda yigarurira icyizere nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Abivuga atya: “Kwigarurira icyizere byagiye biza buhoro buhoro nanjye ubwanjye niyumvisha ko nta nyungu ziri mu kwiyaka ubuzima”.

Mu gihe cyakurikiye kwiheba no kwitakariza icyizere ngo nibwo yashoboye kwiyunga kuri bagenzi be babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bakora koperative ihinga imboga ikanorora amafi mu gishanga.

Yankurije akomeza asobanura ko ubu abayeho mu buzima bwuzuyemo icyizere kuko afatira imiti ku gihe kandi agafata neza amafunguro atandukanye akenshi aba yihingiye.

Agira inama abantu baba bameze nk’uko yari ameze bumva ko baramutse bamenye ko banduye agakoko ka virusi itera SIDA bashakira igisubizo mu kwiyahura ko baba bibeshya cyane ndetse ngo ni ukwishyiraho umuvumo.

Ku bwe avuga ko umurwayi wa SIDA ari umurwayi nk’abandi ahubwo agasaba abantu kutabashyira mu kato ndetse nabo ubwabo akabahamagarira gukomeza kwigirira icyizere.

Buri tariki ya mbere Ukuboza ni umunsi wahariwe kuzirikana ku ndwara ya SIDA ku isi hose, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikangurira abantu gufatanya kurwanya iyi ndwara kugirango mu mwaka wa 2030 hokuzabaho abantu baduye SIDA.

Ubu mu Rwanda abarwayi ba SIDA hababwa imiti igabanya ubukana ku buntu mu gihugu hose ndetse ubwandu ntibwiyongera kuko kuva mu mwaka wa 2005 ikigereranyo cy’ubwandu kiri ku ijanisha rya 3%.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka