Kamonyi: Abasaga 150 bipimishije Sida

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo ry’ubuvuzi “Isange One stop Center” n’izindi gahunda z’ubuzima, yateguye gahunda y’ubukangurambaga mu turere twa Kamonyi na Muhanga, aho iganiriza inzego z’umutekano n’abaturage kuri Sida, Ebola, ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iki gikorwa kizamara iminsi 10 mu Karere ka Kamonyi cyahereye mu Murenge wa Runda, tariki 12/12/2014, gisiga abantu 152 bamenye uko bahagaze. Abavuzi ba Polisi barapima ku bushake agakoko gatera sida, bagatanga ubujyanama ndetse n’udukingirizo mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukumira no kwirinda ubwandu bushya.

Batanze kandi ubujyanama ku kwirinda kwandura virusi itera sida banaha udukingirizo intore ziri ku rugerero, abapolisi bakorera muri Kamonyi, abakozi ba Dasso n’abashinzwe umutekano mu baturage (Community Policing) ndetse n’abamotari.

Abantu basaga 150 bishimiye kumenya uko bahagaze.
Abantu basaga 150 bishimiye kumenya uko bahagaze.

Abitabiriye iki gikorwa batangaza ko kumenya aho bahagaze bibafasha kumenya uko bita ku buzima bwa bo. Ngo abashinzwe umutekano bagira inshingano nyinshi kandi zikomeye, ni byiza kuzikora bazirikana n’ubuzima bwa bo.

Bamwe mu bipimishije bavuga ko kwegerezwa serivisi zo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida butuma abenshi bamenya aho bahagaze. Ngo n’ubwo iyi serivisi isanzwe ikorerwa ubuntu ku bigo nderabuzima, usanga hari abatinya kujyayo batinya ko hagira ababakekera gukora imibonano mpuzabitsina batabyemerewe.

Nk’abakirerwa n’iwabo bavuga ko batatinyuka kubwira iwabo ko bagiye kwipimisha Sida kuko ababyeyi bakeka ko basigaye bajya mu bikorwa bibi by’ubusambanyi. Ngo bahitamo kwipimishiriza ku mashuri cyangwa ahandi byakozwe mu gikundi.

Ubukangurambaga buzakorwa mu gihe cy’iminsi 10 buribanda ku gukangurira abanyarwanda gukumira no kwirinda Sida, bagahabwa n’amakuru ku bimenyetso by’indwara ya Ebola kuri ubu itaragaragara mu Rwanda.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza kwipimisha ukamenya aho uhagaze kandi umuntu yashimira polisi yacu ko iri kwita ku buzima bw’abaturage nyuma yo guhangana n’ibindi byaha

muzehe yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka