Kigeme: Gukoresha agakingirizo ntawe byari bikwiye gutera isoni

Urubyiruko rwo mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme rusanga gukoresha agakingirizo ntawe byari bikwiye gutera isoni kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda virusi itera SIDA mu gihe kwifata bidashoboka.

N’ubwo hari intambwe yatewe mu gutinyuka gukoresha agakingirizo, hari abagira isoni zo kujya kugashaka no kugakoresha. Urubyiruko rw’impunzi z’Abanyekongo rutuye inkambi ya Kigeme, rusanga izo nzitizi zikwiye kuvaho, abantu bakibuka ko kwandura Sida ari ikibazo.

Uwitwa Apoline Nyiramugisha, umwe mu rubyiruko rutuye inkambi ya Kigeme aravuga ko nta muntu wari ukwiye kujya gushaka agakingirizo yigononwa.

Yagize ati: “hari abo bitera isoni akumva ko najya kugafata bari bumuseke cyangwa wenda nibabona ari kugakura aho hantu babushyize biri bumutere isoni, rero icy’igenzi ni uko yajya kugafata atigononwa, akagashyikira nta kibazo akagakoresha uko bikwiye.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya Sida mu nkambi ya Kigeme, Uwimana Emmanuel aravuga ko kubera inyigisho zitangwa n’udukingirizo tugatangwa, isoni ku mikoreshereze yatwo izagera aho igashira.

Yagize ati: “udukingirizo turatangwa hirya hino mu nkambi yose, noneho hari n’abandi bantu bari mu matsinda atandukanye nkabo twita ababyeyi bo kwigisha n’abajyanama b’ubuzima nabo bashinzwe kugenda bafasha urubyiruko, babigisha kuko barahuguwe bihagije ibyiza byo gukoresha agakingirizo".

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda giherutse gutangaza ko abagera kuri miliyoni 35 ku isi bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Sida, ku isi abantu ibihumbi 20 bandura virusi itera sida mu mwaka.

Mu nkambi ya Kigeme irimo impunzi zisaga ibihumbi 20, abamaze kwandura bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima basaga 150.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

agakingirizo kararinda kandi gakatuma abagakoreha batabyara abana batateguye bityo kugakoresha mbona nta mpamvu irimo

mandela yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka