Abafite ubumuga bugarijwe n’icyorezo cya SIDA kubera ubushobozi buke

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko barimo abanduzwa agakoko gatera SIDA bitewe n’intege nke za zimwe mu ngingo za bo. Ngo ntibabasha gukurikira ubukangurambaga bukorwa kuri icyo cyorezo cyangwa bakazingitiranwa kubera imyumvire iri hasi.

Nyabyenda Justin, ufite ubumuga bw’ingingo, ahagarariye abafite ubumuga bo mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi. Arahamya ko mu bafite ubumuga harimo abanduye SIDA bazize gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu cyangwa se bafatiranwe kubera intege nke bakemera.

Aragira ati “Abafite ubumuga bagira ipfunwe muri sosiyeti rituma bibwira ko nta muntu wabakunda, ubwo rero iyo hagize umubwira ko amukunze amera nk’ubonekewe akamukorera icyo ashaka cyose ngo atamureka bikamuviramo no gukora imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe idakingiye”.

Ikindi agarukaho ni uko nta mahirwe bagira yo gukurikirana inama rusange zikorwamo ubukangurambaga kuri gahunda za Leta harimo no kwirinda SIDA. Ngo hari abatabasha kuhagera nk’abafite ubumuga bw’ingingo.

Ku munsi w'abafite ubumuga babapimye SIDA ababishaka.
Ku munsi w’abafite ubumuga babapimye SIDA ababishaka.

Nyabyenda asanga bakwiye gukorerwa ubukangurambaga bwihariye burimo kubasanga aho batuye no kubafasha mu kubaha inyoroshyangendo ibageza mu nama zitangirwamo inyigisho z’ibirebana na SIDA.

Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya Virus itera SIDA no guteza imbere ubuzima UPHLS, narwo ruhamya ko mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka yashize bwagaragaje ko abafite ubumuga bugarijwe n’icyorezo cya SIDA.

Ntwari Antoine, Umuhuzabikorwa UPHLS, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabaye tariki 3/12/2014, yibukije abafite ubumuga bo ku Kamonyi ko “nta mishinga mu bishirira”, aho abahamagarira guharanira uburenganzira bwa bo n’iterambere ariko batirengaje kwirinda SIDA.

Ngo uru rugaga rufasha abafite ubumuga guharanira imibereho myiza. By’umwihariko rukabaha ubujyanama kuri SIDA no kubegereza serivisi zipima zikanatanga inama ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Kuri uyu munsi kandi, serivisi ishinzwe gupima Virusi itera Sida no gutanga ubujyanama ku kwuyirinda ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi, yasanze abafite ubumuga aho bizihirije ibirori, ipima ababyifuza.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka