Gicumbi: Polisi y’igihugu iri kwigisha abaturage gukumira icyorezo cya Ebola
Polisi y’igihugu iri guhugura abagize community policing ububi bw’indwara ya Ebola n’uburyo bayirinda kugira ngo bagire uruhare mu kuyikumira ndetse banamenye uko bakwitwara baramutse babonye umuntu uyirwaye.
Abagize community policing ku rwego rw’umudugudu hamwe n’abayobozi b’imidugudu nibo batangiriweho n’ubu bukangurambaga buzamara iminsi itanu, kuri uyu wa 27/11/2014.
Senior Superintendent Dr Emmanuel Sabeyezu uhagarariye itsinda ry’apolisi bari guhugura abagize community policing mu Karere ka Gicumbi, yababwiye ko bimwe mu bimenyetso biranga umurwayi wa Ebola ari uguhinda umuriro, kuzana amaraso ahari imyanya y’ubuhumekero hose ndetse akarangwa no kurwara umutwe ukabije.
Yababwiye kandi ko umuntu wagaragayeho icyorezo cya Ebola ahita ahabwa akato bakihutira kumujyana kwa muganga bamukurikirana, kandi bakirinda kumukoraho kuko yanduza abandi mu buryo bworoshye.
Yabasabye ko bagomba kuyikumira kandi bakagira ubumenyi kuri Ebola n’ubwo mu Rwanda itarahagera ariko bishoboka ko yahagera.
Yabijeje ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kuyikumira binyuze mu nzira zitandukanye zirimo guhugura abantu bakagira ubumenyi kuri icyo cyorezo no gupima buri muntu wese ugeze ku kibuga cy’indege avuye mu mahanga kugira ngo barebe ko ataba yinjije ubwo burwayi bwa Ebola mugihugu.
SSP Dr Sabeyezu yanasabye abanyarwanda muri rusange kwirinda indwara z’ibyorezo kuko uburyo bwo kuzirinda bushoboka.
Mukarugarama Patricie,umukuru w’umudugudu wa Rebero, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba avuga ko atari azi uburyo Ebola yanduramo uretse ibintu bike yumvaga kuri radio ariko ntabisobanukirwe neza.
Ngo ubumenyi abonye kuri Ebola azabwigisha abaturage kugira ngo nabo bazafatanye mu rugamba rwo kuyikumira.
“Sinarinzi ko umuntu urwaye Ebola agira ikibazo cyo kurwara umutwe ukabije, sinarinzi ko ahinda umuriro mwinshi mbega twashoboraga kubona umuntu ufite ibyo bimenyetso tukagira ngo arwaye marariya,” Mukarugarama.
Muri iki gikorwa cyizamara iminsi itanu cyo kwigisha abaturage batuye Akarere ka Gicumbi hazakorwa n’igikorwa cyo gupima ubwandu bwa Virusi itera Sida ababishaka kugira ngo bamenye aho bahagaze bityo babashe kwirinda kuko na Sida iri mu ndwara z’ibyorezo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|