Umubare mucye w’ababyaza mu Rwanda utuma byibura buri mubyeyi atagira umubyaza w’umwuga umwe cyangwa bakiyongera kugera kuri babiri mu gihe ari kubyara, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS).
Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF), Geeta Rao Gupta arasaba ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire y’abana ba bo kuva bagisamwa na nyuma yo kuvuka, kuko iyo bikozwe bituma umwana akura neza haba mu mutwe no ku mubiri.
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga Operation Smile, kuva ku munsi w’ejo tariki 04/05/2014, inzobere z’abaganga bo muri Amerika ziri mu Bitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo kuvura abantu bafite indwara y’ibibari.
Pascal Nzasabimana uvura indwara z’amaso mu bitaro bya Murunda yatowe na bagenzi be nk’umukozi w’indashyikirwa n’intangarugero bitewe ahanini n’uburyo yita ku bamugana agamije kugera ku ntego ye yo kurwanya uburwayi bw’amaso mu baturage b’akarere ibitaro biherereyemo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 03/05/2014, abaforomo b’abakorerabushake b’ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), basoje igikorwa cyo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku buntu ku baturage b’imidugudu ya Raro na Gasharu yo mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka isanzwe iterwa inkunga na Leta ya Koreya binyuze mu (...)
Dr Anita Asiimwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, arasaba abaganga bo mu bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero kugumya gushyira ihame rya serivise inoze mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ababagana babafitiye icyizere.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 abayobozi b’imidugudu bazarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, (Mituelle de Santé) kubera ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze muri minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, yasuye ibitaro bya Muhororo byubatse mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero abyemerere kuzakora ubuvugizi ngo byagurwe.
Umubyeyi witwa Nyirahabimana Marcelline utuye mu mudugudu wa Gakoma akagali ka Kanyonza umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare yabyaye abana batatu mu ijoro ryo kuwa 25 Mata 2014. Aba bana baje biyongera ku bandi barindwi asanzwe afite.
Ibitaro bya Gisenyi biratangaza ko kuva ikirunga cya Nyamuragira cyo muri Congo cyatangira gusohora imyotsi kitegura kuruka, nta muturage kirakira wagizweho ingaruka n’iyo myotsi.
Kuva ukwezi kwa Mbere kugera mu kwa Gatatu 2014 mu karere ka Rubavu abaturage barwaye indwara ya maraliya bakajya kwa muganga bagera kuri 237, harimo abashoboye kwivuza bagataha 185 naho barwaye bikaba ngombwa ko bavurwa baba mu bitaro 52.
Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baravuga ko indwara zaterwaga n’umwanda uturuka ku kunywa amazi mabi zigiye kugabanuka nyuma y’uko umushinga wa Access ukorera muri Minisiteri y’ubuzima wabahereye imashine ziyungurura amazi umuntu akayanywa adatetse.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yashimiye igihugu cy’u Bubiligi ko kuri uyu wa kane tariki 24/4/2014, cyarangije ‘inshingano’ yo gutanga amafaranga y’inkunga cyari cyemereye u Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda z’ubuzima.
Ikigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro cyatashye ku mugaragaro inyubako yo kubyariramo (maternité) tariki 23/04/2014, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro bahawe n’Umuryango nyarwanda w’abagabo bagamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), urubyiruko rwo mu karere ka Karongo rwiyemeje kuba bandereho mu mibereho ya buri munsi aho baba hirya no hino mu muryango nyarwanda.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bahaha bakanarya ifu ya kawunga barinubira kuba nta buziranenge iba ifite kuko itagaragaza igihe yakorewe n’igihe yakabaye itakiribwa ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa.
Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.
Mu gihe bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu murenge wa Nyagatare bavuga ko bakeneye ubufasha bwihariye nk’uko mbere babuhabwaga n’imiryango itandukanye, ubuyobozi bwa komite y’aka karere ishinzwe kurwanya SIDA bwo buvuga ko abatishoboye bafashwa nk’abandi bose kuko bahawe ubufasha bwihariye byaba ari ukubaha akato.
Isoko rya Nkoto rihererye mu murenge wa Rugarika, riterana buri wa gatatu w’icyumweru. Kuba iri soko ritagira ubwiherero bibangamira abarituriye n’abaricururizamo kuko abanyesoko babanduriza.
Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ku birebana n’indwara ziterwa n’imirire mubi mu Rwanda, akarere ka Ngororero gakomeje kuza mu turere 4 twa mbere tugifite ikibazo cy’abana barwaye bwaki.
Inzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu zafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira uwo gitinya, ntikigire umuti n’urukingo kandi gihitana umubare utari muto w’abantu ku isi.
Nubwo hishimirwa uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byagurwa haracyari ikibazo cy’abaganga bahindagurika buri munsi kimwe n’abaganga b’inzobere batahaboneka. Ibi ni ibyagaragarijwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko kuri uyu wa 14 Mata ubwo basuraga ibi bitaro.
Ivuriro ryari rimaze imyaka isaga itatu ryubakwa mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, ubu noneho riri mu nzira zo gufungura imiryango, bikazafasha abaturage b’uyu murenge bavuga ko bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza.
Abagabo batatu bavukana bafite ubumuga bw’ingingo ziciriritse (ibikuri) bamaze imyaka ibiri bakora muri hoteli Muhabura mu Karere ka Musanze, ngo ako kazi kabafashije kuva mu icumbi bigurira inzu yabo bwite y’icyuma kimwe ituzuye ariko bakeneye inzu yisanzuye.
Nsanzimana Sylvestre, umuganga ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye, avuga ko kuvura abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ikibazo cy’ihungabana ngo bigora kurusha uko wavura umuntu wahungabanye kubera kwibuka inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.
Umugore witwa Kampororo Jeannette w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Karukoranya B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana tariki 09/04/2014 yabwiye mugenzi we witwa Mukahirwa Claudine amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bimuviramo kugira ihungabana.
Ubwo Abanyamusanze bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, igikorwa cyabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa mbere tariki 07/04/2014, abantu 36 bagize ikibazo cy’ihungabana.
Abanyeshuri biga ibya farumasi, mu nama mpuzamahanga ya gatanu bagiriye mu cyumba cy’inama cy’ishami ry’ubuvuzi ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ku itariki ya 5/4/2014, bagaragaje ko bidakwiye ko urwaye anywa imiti atandikiwe na muganga.
Ururbyiruko rw’abasore n’inkumi bibumbiye mu ihuriro ryiswe The Bright Way rifite icyicaro mu karere ka Nyanza ryahurije hamwe urubyiruko rusanga 300 rirwibutsa ko rutirinze icyorezo cya SIDA cyahitana benshi muri rwo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, aratangaza ko kuba umubare w’abaturage bafite ubwisunane mu buvuzi bwa mitiweli ukiri hasi biterwa no kuba abayobozi bo muri iyi ntara basa nk’abakora ibyo badasobanukiwe.