• Abahize abandi mu byiciro bitandukanye ni bo bahawe ibi bikombe.

    Minisitiri Kanimba asanga imurikagurisha riteza imbere ubucuruzi bunyuze mu irushanwa

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yemeza ko imurikagurisha riteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ipiganwa mu bikorwa byiza kandi ngo rikaba isoko yo kwihangira imirimo kuko abaryitabira bahavana ibitekerezo bituma bahanga ibikorwa by’ingirakamaro.



  • Umushinga wo gukora ingwa zikoreshwa mu bigo by’amashuri uramutunze

    Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri, umugabo witwa Safari Theophile wo mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yatangiye umushinga wo gukora ingwa zikoreshwa mu kwandika ku bibaho (tableaux noirs) mu mashuri, ubu zaramaze gukundwa n’abarimu bo muri uwo murenge kuburyo arizo bakoresha gusa.



  • Minisitiri Nzahabwanimana na Ambasaderi w

    Rwandair igiye kujya igera mu Budage

    U Rwanda n’u Budage byashyize umukono ku masezerano yo koroshya ibijyanye n’ingendo z’indege aho kompanyi y’indege ya Rwandair izashobora kujyana no kuvana abagenzi mu Bugade.



  • Komiseri wa RRA, Richard Tusabe, mu kiganiro n

    Abamaze imyaka ibiri batarishyura imisoro bagiye gufatirwa imitungo

    Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, bafite ibirarane by’imisoro by’imyaka igera cyangwa irenga ibiri, ko bagiye gufatirwa imitungo yabo, bakanakurikiranwa mu nkiko kuko batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga ibibazo bagize.



  • Uwimpuhwe arimo gutunganya inyama zo kotsa.

    Umukobwa wotsa (mucoma) aratinyura abandi gukora imirimo yitirirwa abagabo

    Uwimpuhwe Ariane Jeannette ni umukobwa akora akazi ko kotsa ibiribwa bitandukanye kazwi nko gucoma ubusanzwe gakunze gukorwa n’abagabo. Asanga akazi kose abakobwa bagakora kuko bafite ingufu n’ubushobozi, bityo akangurira abakobwa bagenzi kwitabira akazi nkako.



  • Iri kusanyirizo rimaze umwaka urenga ridakora, ngo byateje abororzi igihombo.

    Buhanda: Kutagira aho bagurisha umukamo wabo ngo bituma badatera imbere

    Aborozi bo ku Buhanda mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubworozi bw’inka bubateza ibihombo, kuko batabona aho bagemura umukamo wabo, ugasanga n’amafaranga bakuramo ntabasha no kubagurira ubwatsi bw’inka.



  • Abazagura Heineken iri mu iri cupa rishya bafite amahirwe yo gutombora ibihembo binyuranye.

    Bralirwa yazanye Heineken iri mu icupa rishya

    Uruganda rutunganya inzoga zitandukanye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko icupa rishya ry’inzoga ya Heineken ryise “The Cities” mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya bayo.



  • Isoko rya Bishenyi ngo rizaba rifite ameza 1080 ndetse na butike zo gucururizamo.

    Kamonyi: Isoko ryubakwa muri Bishenyi rizafasha abahinzi b’imboga

    Abahinzi b’imboga zitandukanye mu bishanga byo mu karere ka Kamonyi barishimira isoko ryubakwa muri Bishenyi, kuko rizaborohereza ingendo bakoraga bajya kugurisha umusaruro wabo mu mujyi wa Kigali.



  • Rusizi: Bamaze imyaka 4 barambuwe na Rwiyemezamirimo utwabo

    Abaturage bo mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi bakoze umuhanda Mashesha-Mibilizi barasaba kurenganurwa kuko bamaze imyaka ine batarishyurwa kandi umuhanda barawurangije kera rwiyemezamirimo wabakoresheje bakamubura ngo abishyure.



  • Abarema isoko rya Gashubi ngo bazana ibicuruzwa bikeya bashoboye kwikorera kugirango imvura nigwa babone uko babyanura.

    Bwira: Abarema isoko rya Gashubi barasaba Leta kuryubakira

    Abaturage bo mu mirenge itatu ariyo Ndaro na Bwira yo mu karere ka Ngororero hamwe n’umurenge wa Rusebeya wo mu karere ka Rutsiro barema isoko rya Gashubi mu murenge wa Bwira barasaba Leta kububakira iryo soko kuko riremwa n’abantu benshi ndetse rikaba rifite uruhare mu kwinjiriza akarere amafaranga menshi aturuka ku misoro.



  • Bamwe mu bakobwa bavuga ko babyariye iwabo nyuma bagahitamo kwihangira umurimo bibumbiye hamwe.

    Nyanza: Abakobwa babyariye iwabo bibumbiye hamwe bihangira imirimo

    Abakobwa basaga 60 bavuga ko babyariye iwabo bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’uko ngo bashutswe n’abahungu bakabatera inda kandi ntibanabagire abagore mu buryo buzwi, bihangiye imirimo kugira ngo babone ikintu cyabafasha kwifasha badateze amaboko abo babyaranye.



  • Kamambiri, inzoga, ibiribwa n

    Rusizi: MINICOM irasaba ko amasoko atujuje ibyangombwa avugururwa

    Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yamurikiye akarere ka Rusizi ibyavuye mu nyigo igaragaza uko amasoko yo muri aka karere yagombye kuba yubatse, ibibura ndetse n’akeneye kuvugururwa.



  • Abaturage batuye aho isoko rya Nyabugogo rizagurirwa batangiye kwimurwa.

    Abacuruzi b’i Nyabugogo bagiye kuhubaka isoko rishya rya miliyari 32

    Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bagiye kubaka isoko rishya kandi rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 32 rizubakwa ahari hasanzwe irishaje bavuga ko ritajyanye n’icyerecyezo.



  • Huye: Kubona imboga mu isoko ntibikiri ikibazo

    Mu mwaka wa 2012, imboga zarahendaga cyane mu karere ka Huye. Abazihahaga mu mugi wa Butare bo bazishakaga mu gitondo na bwo zibahenze, byagera nyuma ya saa sita umuntu yagera mu isoko akagira ngo nta n’izahigeze. Ibi ariko byarahindutse.



  • Bamwe mu bakozi b

    Burera: Ikusanyirizo ry’amata rigiye kugirwa ikaragiro rifite ikibazo cy’amata make

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza ko ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika nta kabuza rizagirwa ikaragiro nubwo iryo kusanyirizo rigifite ikibazo cyo kuba ryakira amata make bitewe n’uko ryari ryarahombye maze bamwe mu borozi b’inka ntibishyurwe bagahitamo guhagarika kuhagemura amata.



  • Inka imwe iyo itinze imara iminsi ibiri.

    Rutsiro: Yubatse inzu 2 azikesha gucuruza inyama z’inka zitogosheje

    Umugabo w’imyaka 42 witwa Renzaho Balthazar uzwi ku izina rya Kazungu atangaza ko gucuruza inyama z’inka zitogosheje bimufashije dore ko yanubatsemo inzu ebyiri ndetse akaba abasha no kurihira abana amashuri.



  • Inkambi y

    Gisagara: Barasabwa kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko rishya bungutse

    Abaturage b’umurenge wa Mugombwa ahamaze amezi 9 hashyizwe inkambi y’impunzi z’Abanyekongo, barasabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi kugirango babashe guhaza isoko bungutse.



  • Umuyobozi w

    Rwamagana: Ibihugu 7 bizitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba

    Abikorera bo mu bihugu birindwi, bamaze kwemeza ko bazitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba riteganyijwe tariki 18-28/09/2014 mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Eng. Habanabakize Fabrice, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.



  • Perezida Kagame yakira umuyobozi wa WTO, Roberto Carvalho de Azevêdo.

    Umuyobozi wa WTO yashimiye Perezida Kagame kuba u Rwanda rushyigikiye ibyo koroshya ubucuruzi

    Ku wa kane tariki 04/9/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi(WTO), Roberto Carvalho de Azevêdo wari uje kumushimira kuba u Rwanda rwarakanguriye ibihugu bitandukanye kwemeza amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi (...)



  • Byemejwe ko barwiyemezamirimo bitwa ko bambuwe ikibazo cyabo kigiye gushakirwa igisubizo.

    Gakenke: Kwishurira ku gihe byatumye barwiyemezamirimo bikuba inshuro hafi eshanu

    Kuba ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwararushijeho kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabwo n’abacuruzi ni bimwe mu byatumye inzego zitandukanye z’ubucuruzi zirushaho kwibona muri kano karere ku buryo barwiyemezamirimo bahatanira amasoko bagiye biyongera kuguba hafi inshuro eshanu ugereranyije no mu myaka nk’irindwi ishize.



  • Mukagatana Fortuné avuga ko abacururiza mu kajagari batazihanganirwa.

    Muhanga: Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga rumwe n’abacuruza mu kajagari

    Iyo ugeze mu nkengero z’isoko rya Muhanga no hanze yaryo imbere y’amazu y’ubucuruzi, usanga abagore badanditse ku butaka imboga n’imbuto. Abandi bacururiza mu kajagari bavugwa ni abadandika ibyo kurya n’ibyo kwambara mu nkengero z’isoko rya Muhanga ndetse n’abacururiza mu muhanda.



  • Ngo barara baroba ariko ntihagire icyo baronka.

    Rusizi: Ntibavuga rumwe ku gitera igabanuka ry’isambaza

    Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative akora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu buvuga ko igabanuka ry’isambaza ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’Abanyekongo bakoresha iyo mitego itemewe mu gihe abacuruzi batunga agatoki abo bayobozi bavuga ko aribo ba nyirabayazana w’icyo kibazo.



  • Abakorera muri iyi nyubako ngo ntibakibona abakiriya kuko imodoka zitwara abagenzi zitakihakorera. Aha ni mbere yo gukora isuku imbere yayo.

    Kabarore: Abibumbiye muri KUTC barasaba kurenganurwa

    Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative y’ubucuruzi ya Kabarore “Kabarore United Trade and Cooperative (KUTC)” ikorera mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubarenganura nyuma y’igihombo kinini bamaze kugira mu bucuruzi bwabo.



  • Ubucuruzi bw

    Nyaruguru: Ubucuruzi bw’imisambi butunze benshi

    Umusambi ni kimwe mu bikoresho byafatwaga nk’ingenzi mu Rwanda rwo hambere. Uretse kuba barawuryamagaho, ari naho hava izina “umusaswa”, barawiyorosaga, bakawicaraho, bakawanikaho imyaka ndetse bakanawushyinguramo abapfuye.



  • Aborozi bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko bakusanyaga amata yabo mu bicuba imodoka ikaza kuyatwara litiro imwe babaha amafaranga y

    Gatebe: Aborozi ngo ntibanyuzwe no kubuzwa kugurisha amata yabo hanze y’umurenge

    Aborozi b’inka bo mu murenge wa Gatebe mu karere ka Burera, batangaza ko babangamiwe no kuba babuzwa kujya kugirisha amata hanze y’uwo murenge aho babaha amafaranga menshi kurusha ayo bahererwa mu murenge wabo.



  • Abakorera umwuga w

    Nyamasheke: Abaroba mu kiyaga cya kivu bagiye guhagarika kuroba amezi abiri

    Abarobyi bakorera akazi kabo mu kiyaga cya Kivu basabwe guhagarara kuroba mu gihe kingana n’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umusaruro mwinshi, no gufasha amafi n’isambaza kurushaho kororoka.



  • Guverineri w

    Amajyaruguru: Abacuruzi barasabwa gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi

    Ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki ya 21/8/2014, abayobozi batandukanye bashimye uruhare abacuruzi bafite mu iterambere ry’igihugu, bakangurira abacuruzi kwitabira gahunda yo gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.



  • Abamotari bo muri santere ya Kidaho usanga nta bagenzi bafite mu masaha ya mu gitondo.

    Burera: Umwuga w’ubumotari winjiza amafaranga ariko ubamo ingorane zikomeye

    Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bo mu kerere ka Burera, batangaza ko n’ubwo umwuga wabo ubafasha kwinjiza amafaranga ariko bajya bahuriramo n’ingorane zikomeye, rimwe na rimwe zitewe n’imiterere y’aho bakorera cyangwa se abagenzi batwaye ntibabishyure nk’uko babyumvikanye.



  • Ayirwanda Venancia ni umwe mu biyemeje kuvugurura uburyo bakoraga ishoramali abikesheje amahugurwa ya PSF.

    Muhanga: Ba rwiyemezamirimo b’abagore bishimiye amahugurwa mu kuvugurura imikorere yabo

    Bamwe mu bagore bakora ibikorwa bitandukanye birimo no gucuruza mu karere ka Muhanga barishimira ko babonye urwego Women Chamber rubafasha kwiyungura ubumenyi mu ishoramari kuko mbere batageraga ku rwego rushimishije kubera ubumenyi buke.



  • Ikusanyirizo ryatumye umusaruro w

    Ruhango: Ikusanyirizo ry’amata ryabaye igisubizo ku borozi

    Aborozi bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barishimira ko batazongera guhendwa ku mata no kwamburwa amafaranga yabo. Ibi aborozi babivuze nyuma y’amezi abiri gusa babonye ikusanyirizo ry’amata rya kijyambere ryubatswe ku bufatanye bwa Koperative yabo “Agira gitereka” na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).



Izindi nkuru: